Kaminuza y’u Rwanda yakiriye inama mpuzamahanga ku bushakashatsi mu bukungu

Abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye, harimo n’Abanyarwanda, bateraniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bagamije gushyira ahagaragara ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho ku nsanganyamatsiko igira iti « ubukungu burambye n’imiyoborere myiza».

Iyi nama yatangiye tariki 05-07/12/2012 ni ubwa gatanu ibereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Prof. Evariste Ntakirutimana ukuriye akanama k’impuguke kayiteguye, avuga ko insanganyamatsiko ziganirwaho zigenwa hakurikije ikibazo kiraje inshinga igihugu.

Muri uyu mwaka bahisemo kuganira ku bukungu burambye n’imiyoborere myiza, kuko ari byo biraje inshinga igihugu cyacu, cyane cyane muri iki gihe Abanyarwanda bashishikarizwa kwihangira imirimo.

Na none kandi, ngo bahuje ubukungu n’imiyoborere myiza kubera ko ngo bidasigana. Prof. Evariste ati “nta miyoborere myiza, ubukungu ntibwashoboka … iyo hari ubukungu, nta miyoborere myiza nta cyo igihugu gishobora kugeraho. Ibi byombi bisa n’ibyunganirana.”

Inyungu Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ifite mu gutegura bene iyi nama yo yaba ari iyihe?

Karinganire Charles, umwarimu muri iyi Kaminuza ati « inama nk’iyingiyi ihuza abashakashatsi banyuranye bavuye ku migabane inyuranye y’isi, ifasha guhuza ibyagezweho mu bushakashatsi bwa hafi aha, bigatuma n’abarezi barushaho kugendera ku bintu bifututse bishya, bityo n’abanyeshuri bakabironkamo ubwenge n’ubumenyi bunyuranye, bakazagira icyo bamarira abanyagihugu.”

Iyi nama izatangirwamo ibiganiro bigera ku ijana, maze imyanzuro izavamo izifashishwe n’abarimu bo muri Kaminuza mu kwigisha abanyeshuri. Bitewe n’ibyaganiriweho, hashobora kuzavamo n’imyanzuro igezwa ku bafata ibyemezo mu gihugu.

Abitabiriye kwerekana ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho kandi ni abashakashatsi baturuka hirya no hino ku isi, abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Kugira ngo babashe kuza kwerekana ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho, bahereye ku matangazo Kaminuza yatanze hirya no hino ku isi ihamagarira abantu babishaka kuzakora ubushakashatsi kuri iriya nsanganyamatsiko.

Bahawe igihe cy’amezi atandatu yo gutegura neza ubushakashatsi bwabo, hanyuma bohereza impine y’ibyo bashaka kuzavugaho. Birumvikana ko habayeho gusoma ibyo abifuzaga kuza muri iyi nama bateganyaga kuvugaho ndetse no kwemererwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza mukomereze aho!!!! Mbonyemo na Ndikubwimana Jean Baptiste. Sha uwo we ni umushakashatsi ndamwemera peee. arakwigisha ukumva neza ko yasomye rwose ntapfunyika!! Ariko kaminuza yagombye kumuha uburyo akiga na PHD kuko yagirira akamaro iki gihugu.

Courage

Inagirubukuzi yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka