Itorero mu mashuri riracyadindizwa no kutagira imfashanyigisho

Komisiyo y’igihugu y’Itorero imaze igihe itangije Itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo abana batozwe indangagaciro na kirazira bakiri bato bazikurane, aho kuzibatoza basoje amashuri yisumbuye nk’uko byari bisanzwe.

Mugwiza Jean Claude avuga ko kubona ibyo batoza abana bitaborohera
Mugwiza Jean Claude avuga ko kubona ibyo batoza abana bitaborohera

Abatoza mu bigo by’amashuri ni abarezi basanzwe bigisha andi masomo na bo batojwe mu cyiciro cy’Indemyabigwi. Uretse ubumenyi n’umuco w’ubutore bavomye mu Itorero, nta mfashanyigisho bafite bareberaho ibyo batoza abana.

Mugwiza Jean Claude, umurezi akaba n’umutoza ku Rwunge rw’amashuri rwa Mayange A mu Karere ka Bugesera, avuga ko iyo ari imbogamizi ituma bagorwa no kubona ibyo batoza abana cyangwa se ugasanga bahora basubiramo ibintu bimwe.

Ati” Nta mfashanyigisho yo gutoza abana tugira, ngenda ntoza abana nshingiye ku buryo nanjye natojwe, ariko nkibanda cyane ku rwego abana bariho. Tubonye imfashanyigisho yanditse tukagira amasomo afatika buri shuri ryigishwa nk’uko andi masomo bimeze byadufasha cyane.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Eduard, yemeza ko abatoza Intore mu mashuri nta mfashanyigisho koko bagira. Bamporiki avuga ko Itorero ry’igihugu rifatanyije na Minisiteri y’uburezi, barimo gutegura iyo mfashanyigisho ikazabageraho vuba.

Intore zihagarariye izindi mu ishuri rya Mayange mu Bugesera
Intore zihagarariye izindi mu ishuri rya Mayange mu Bugesera

Ati” Mu minsi yashize imitoreze mu mashuri yari itaranoga kuko Itorero ryari ritaranoza imikoranire na Minisiteri y’Uburezi, ariko hashize ukwezi dusinye amasezerano y’imikoranire ku buryo twanatangiye gutegura udutabo tuzayobora abatoza b’Intore mu mashuri tukazatubagezaho bidatinze.”

Bamporiki yongeraho ko mu gihe utu dutabo turimo gutegurwa, abatoza mu mashuri bajya bifashisha udutabo twifashishwa mu gutoza Itorero ry’ Umudugudu, bakavomamo ibyo bafashisha abana.

Abana bamenye gutandukanya ikibi n’icyiza kubera Itorero
Gahunda yo gutoza Indangagaciro na Kirazira abana bakiri mu mashuri bakazikurana imaze gutanga umusaruro ufatika, nk’uko umutoza Mugwiza abisobanura.

Agira ati” Mu mwaka tumaze dutoza aba bana mu mashuri, ubona ko bamaze kumva akamaro k’ishuri kandi bafite ishyaka ryo kwiga bakamenya. Bigaragara kandi ko bafite isuku, ikinyabupfura ni cyose, kandi ikiruta ibindi abana bose bamaze kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Bitanga icyizere cy’uko dufite Abanyagihugu beza b’ejo hazaza.”

Umunyeshuri uhagarariye bangenzi be witwa Bagabe Elyse avuga ko gutozwa umuco w’ubutore byabafashije kurushaho kumenya indangagaciro ziranga umuntu muzima, kandi bakaba baranasobanukiwe uruhare rwabo mu gukunda igihugu no kugikorera

Itorero mu mashuri ryatangiye tariki ya 20 Gashyantare 2014. Mu karere ka Bugesera ku kigo cy’amashuri cya Mayange A, buri shuri rigira amasaha abiri mu cyumweru yo gutozwa, ari ku ngengabihe nk’ayandi masomo.

Abana batorezwa mu ishuri
Abana batorezwa mu ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka