IPRC West na IRDP, ntibaganira ku mahoro gusa, bita no ku bidukikije

Abanyeshuli bo muri IPRC West-Karongi baremeza ko gahunda yo kwiga kuvugira mu ruhame cyangwa gukora ibiganirompaka (school of debate), ari ingenzi cyane mu kubiba amahoro mu rubyiruko kandi ikabafasha no kwitabira ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro, nko kwita ku bidukikije.

Ibi babitangaje tariki 06/07/2013 ubwo bari basuwe n’umukozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP); icyo kigo gifitanye umubano na IPRC West yitwaga ETO Kibuye kuva mu 2006.

Ramira Lema Richard ukuriye gahunda y’ibiganiro muri IRPD yasuye abo banyeshuli bamwereka bimwe mu bikorwa byabo bifitiye akamaro ishuli. Bamumurikiye ingarani bakusanyirizamo imyanda ikomoka ku matungo bakayibyaza ifumbire ikoreshwa mu mirima n’ubusitani by’ishuli.

Ramira Lema Richard asanga gahunda ya school of debate ari ingirakamaro cyane ku banyeshuli.

Ati: “Ni yo mpamvu twaje hano kuganira n’abandi banyeshuli n’abarimu batarinjira muri iyo gahunda kugira ngo tubagaragarize ibyiza byayo, kuko si ibiganiro by’amahoro dukora gusa, kuko tunafatanya na IPRC West mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije urugero nka buriya busitani bwiza ureba hariya, ariko ntibigarukira ku kubikora gusa, twiga n’umuco wo kubibungabunga”.

Bazimaziki Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu w’ubukanishi bw’ibinyabiziga akaba ari nawe perezida wa school of debate muri IPRC West, yatangarije Kigali Today ko mu bikorwa byabo bya buri munsi bimakaza umuco w’amahoro hagati y’abanyeshuli ubwabo no hagati y’abanyeshuli n’abarimu, bakanashishikariza abandi kwinjira muri iyo gahunda.

Bamizimaziku ati: “Usibye n’ibyo bikorwa by’amahoro, abanyamuryango ba school of debate dufatikanya n’ubuyobozi bw’ishuli mu bikorwa by’amaboko bifitye akamaro ikigo cyose, urugero nk’iriya ngarani ni twe twayikoze kandi tukayitaho, ifumbire ivamo ikoreshwa mu gufumbira imboga zikenerwa n’abanyeshuli twese”.

Ubusitani bwakozwe na IPRC West ifatanyije na IRDP.
Ubusitani bwakozwe na IPRC West ifatanyije na IRDP.

Uwitwa Nizeyimana Jean d’Amour we avuga ko kuba muri School of debate bimufasha cyane kuko ashobora kuvuga ijambo imbere y’imbaga y’abantu benshi adasobwa, ngo n’iyo abajijwe ikibazo runaka kugisubiza ntibimugora, kimwe n’iyo ahuye n’ikibazo mu buzima busanzwe, ngo kugishakira umuti nabyo biramubangukira.

Uwihanganye Faina yiga mu bukanishi rusange mu mwaka wa gatanu. Nawe ari muri School of debate ya IPRC West, akemeza ko bimugirira akamaro, cyane cyane iyo agiye mu biruhuko kuko asanga abandi bagenzi be bo mu yandi mashuli baba ntabyo bazi, akabafasha abereka uko bikorwa.

Umuyobozi wa IPRC West-Karongi, Mugiraneza Jean Bosco, avuga ko iyo gahunda ari nziza cyane ku banyeshuli kuko ibatoza kumenya kwisobanura mu ruhame hakiri kare kandi ngo burya ibintu byose birigwa.

Ku bwe ngo ikintu cy’ingenzi cyane muri iyi gahunda ni uko banagira ibiganiro bijyanye na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubungabunga ibidukikije, kandi bikaba ari ibintu bikenewe muri iki gihe.

School of debate cyangwa ishuli ry’ibiganirompaka rya IPRC West rigizwe n’abanyeshuli 60, abakobwa 28, n’abahungu 32.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo jardin nifuza kuhagera ariko ntiyarusha iyi muramba (college de l imacullee conseption murmba)

dinah yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka