Ingengo y’imari yagenewe ubumenyingiro yikubye 2.5 muri 2013-2014

Muri gahunda yo kubonera urubyiruko rwinshi imirimo hashingiwe ku kwigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Guvernoma y’u Rwanda yakubye inshuro zirenga ebyiri ingengo y’imari yo guteza imbere uburezi bwa TVET, igera kuri miliyari 45,7.

Iyi ngengo y’imari ngo izafasha mu guha ubushobozi abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro, gushaka ibikoresho by’imfashanyigisho hamwe no kubaka amashuri ajyanye n’iki cyiciro cy’uburezi, nk’uko Ministiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta yasobanuye.

Minisitiri Vincent Biruta agira ati: « Muri uyu mwaka amafaranga yagenwe kwigisha imyuga n’ubumenyingiro yikubye kabiri n’igice, kuko bigaragara ko kwigisha imyuga n’ubumenyingiro bikenewe cyane”.

Kugera mu mwaka wa 2017, abanyeshuri bazajya basoza amashuri ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bazaba barenga 60% by’abarangiza amashuri yisumbuye, 40% akaba aribo bazajya biga ibijyanye n’ubumenyi rusange, nk’uko Ministeri y’uburezi ibifite mu ntego zayo.

Ministiri Biruta avuga ko ubu abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bageze ku kigero cya 38%.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye nifuza gufashwa kubona amahugurwa n’iby’ibanze mu gushinga ishuri ry’imyuga (imyuga ijyanye no gukora imfashanyigisho (school didactic materials )none nabigenza nte ?
nkaba mfite ubumenyi n’ubunararibonye bw’imyaka icyenda mubyo kwigisha .
ntegereje ubimfashamo

dukundane yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ni byiza rwose ahubwo mutekereze kuri recyclage yabize ubumenyi rusange birumvikana babishaka kuko kuba chomeur ngo warize kandi ntacyo ushobora gukoresha ibyo wize utatse akazi birumvikana ko aho tugeze bisaba ko Leta itekereza kuri iki kibazo kuko byafasha kugabanya abashomeri kandi bo ntibanagorana kuko basanzwe bazi ibintu ni ukubaha ubumenyingiro

umulisa yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka