Imbuto Foundation irateganya no kujya ihemba abana b’abahungu batsinda neza ibizamini bya Leta

Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru, kuri uyu wa 31 Werurwe 2014, yatangaje ko mu myaka iri imbere uyu muryango uzajya uhemba abana bose muri rusange aho guhemba abakobwa gusa.

Ibi yabitangaje ubwo yari yaje mu muhango wo guhemba abana b’abakobwa bo mu karere ka Karongi batsinze neza kurusha abandi ibizamini bisoza amashuri abanza, ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Imbuto Foundation yavuze ko ugereranyije n’imyaka yashize ubona Abanyarwanda bagenda barushaho kumva akamaro ko guha umwana w’umukobwa amahirwe yo kwiga bityo mu myaka iri mbere bakaba bazajya bahemba abana batsinze muri rusange.

Umuyobozi w'umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru.

Yagize ati “Turizera ko uko imyaka igenda ihinduka ariko n’imyumvire ihinduka ku buryo bizageraho bikaba ngombwa ko tuzajya duhemba n’abahungu aho guhemba abakobwa gusa.”

Ndejuru yemeza ko guhemba n’abana b’abahungu byarushaho kugaragaza imbuto z’iki gikorwa. Ati “Abantu bakunda kutubaza bati ‘kuki muhemba abakobwa gusa?’ariko ikizagaragaza umusaruro w’iki gikorwa n’uko tutazajya duhemba abakobwa gusa ahubwo tugahemba abana bose hamwe.”

Minisitiri Anastase Murekezi waje ahagarariye Umukuru w’Ikirenga w’Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, avuga ko iki gikorwa ari ngombwa kandi cyaziye igihe kuko ngo amateka yari yaraheje umwana w’umukobwa mu ishuri.

Minisitiri Anastase Murekezi ashyikiriza ibihembo Inkubito z'icyeza.
Minisitiri Anastase Murekezi ashyikiriza ibihembo Inkubito z’icyeza.

Yasobanuye ko amateka n’umuco u Rwanda rwanyuzemo yatumaga abana b’abakobwa basigara mu mirimo yo mu rugo mu gihe basaza babo babaga bagiye ku ishuri; cyakora na we ngo asanga iyi myumvire yarahindutse ku buryo bakwiye kujya bahemba abana kimwe.

Aha yatanze urugero aho usanga mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umubare w’abana b’abakobwa uba uruta uw’abahungu.

Igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa batsinda neza kurusha abandi bazwi ku izina ry’Inkubito z’icyeza cyatangiye mu mwaka wa 2005 gitangijwe na umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, agamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Muri iki gikorwa umuryango Imbuto Foundation umaze guhemba abasaga ibihumbi bitatu na magana ane (3,400). Uyu mwaka ngo bakaba bagomba guhemba ababarirwa muri 433 barimo makumyabiri na batanu bo mu turere twa Karongi, Ngororero na Rutsiro bahembwe kuri uyu 31 Werurwe 2014.

Inkubito z'icyeza nyuma yo gushikirizwa ibihembo.
Inkubito z’icyeza nyuma yo gushikirizwa ibihembo.

Muri aba uko ari makumyabiri na batanu harimo makumyabiri n’umwe barangije amashuri abanza, babiri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na babiri barangije amashuri yisumbuye.

Mu bihembo bahawe hari harimo ibikapu, certificats zashyizweho umukono na Madamu Jeannette Kagame, amasaha, ibitabo byo gusoma, inkoranyamagambo n’ibindi bikoresho by’ishuri, biherekejwe n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000 Frws). Abarangije amashuri yisumbuye kuri ibi bihembo bo banangereweho mudasabwa igendanwa (laptop).

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabahungu nabo bazibukwe maze bahembwe dore ko wasangaga basa nkaho bibabagiranye gusa si uko biri kwari ugushaka uko hazamurwa abakobwa bari bari barahejwe kuva kera

gasana yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka