Ibigo byatewe inkunga yo gutanga ubumenyingiro, byasinyanye amasezano na WDA

Ibigo 20 biherutse gutsindira inkunga yo kwigisha ibijyanye n’ubumenyingiro, byasinyanye amasezerano n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), yo gucunga no gukoresha neza amafaranga byahawe, ndetse no gutanga ubumenyi bufite ireme, bwafasha abantu kubona imirimo.

Ibyo bigo byiganjemo ibisanzwe byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), byemeje ko amasezerano byashyizeho umukono kuri uyu wa gatatu tariki 10/7/2013, bizashobora kuyakurikiza, bishingiye kukuba ngo bisanzwe bizobereye mu mirimo bizigisha abantu biyongera ku bo bisanzwe bikoresha.

Uhagarariye ikigo cy’ababikira cyigisha imyuga cy’Inyange, Mama Berthe Mukamudenge, avuga ko bazigisha abantu bashya bagera muri 25, ibijyanye n’ubwubatsi.

“Icyo tugamije ni ukwigisha benshi bashoboka, tukazamuka mu ntera ku kijyanye n’ubumenyi twatangaga, kuko hari imirimo imwe n’imwe y’ububaji tutagiraga, kandi dushaka ko abo twigisha bazajya guhatana n’abandi mu bihugu bigize umuryango wa EAC”; Nicolas Niyongabo, umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Iwawa niko asobanura.

Guy Aimé Bizimana, uhagarariye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Victory Technologies, we ashimangira ko mu minsi iri imbere nta banyamahanga bazaba bagitumizwa hanze, baje gukora ibihangano by’ikoranabuhanga na porogaramu z’imibare, zikenerwa mu micungire y’abakozi n’abakiriya mu bigo bitandukanye.

Uhagarariye Kaminuza ya Umutara Polytechinic, n'Umuyobozi w'umushinga wa Banki y'Isi, SDP, ukorera muri WDA, bashyira umukono ku masezerano yo guhugura abantu mu bijyanye n'ubumenyingiro.
Uhagarariye Kaminuza ya Umutara Polytechinic, n’Umuyobozi w’umushinga wa Banki y’Isi, SDP, ukorera muri WDA, bashyira umukono ku masezerano yo guhugura abantu mu bijyanye n’ubumenyingiro.

“Kugirango mwubahirize amasezerano, ntabwo ari uko mwakurikiza gusa amabwiriza y’itangwa ry’amasoko cyangwa gucunga neza aya mafaranga, ahubwo ni ukwigisha abantu bakarangiza amasomo babona imirimo”, nk’uko Wilson Muyenzi, ushinzwe gahunda y’iterambere ry’amasomo muri WDA ajya inama.

Ibigo 20 byasinyiye ko amafaranga byahawe n’ubwo ari inkunga Leta yabigeneye, bishobora gusabwa kuyasubiza hitabajwe inkiko, biramutse bitayakoresheje icyo yagenewe.

Mu mishinga y’ibigo 170 yari yahatanye, igera kuri 20 niyo yatsindiye kwigisha ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no hanze y’igihugu. WDA ikaba yahuguriye abakozi b’ibyo bigo gukoresha neza inkunga bahawe, yarengaga na miliyoni 718.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi,urubyiruko rwize umwuga w’ububaji nkaba ntuye mu karere ka RUSIZI umurenge wa BUGARAMA narangije mu mwaka wa 2010 ,ubu ndi umushomeri ntakazi kandi no kwihangira imirimo ntabushobozi mfite nonese mwangira iyihe nama ?

MISAGO FELIX yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka