Huye: Kuba mu nama njyanama ntibikwiye kubuza umuyobozi w’ikigo cy’amashuri kuboneka mu kigo ayobora

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Huye baributswa ko bagomba kuzuza inshingano zabo uko bikwiye, bakaboneka mu bigo bayobora, batitwaje indi mirimo cyangwa inshingano baba bafite ahandi.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, ubwo yabagendereraga kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.

Yagize ati “Inama njyanama iba rimwe mu gihembwe si yo yakubuza kuboneka mu kigo uyobora. Ibyo ubamo bindi akenshi uba ubikesha kuba uri umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Ntukabirutishe rero akazi ugomba gukora.”

Minisitiri Rwamukwaya yavuze ko akenshi kutaboneka mu mirimo yabo kw’abayobozi b’ibigo by’amashuri akenshi bitwaza izindi nshingano bafite, urugero nko kuba mu nama njyanama z’uturere cyangwa z’imirenge cyangwa kuba mu bakorerabushake ba komisiyo y’amatora.

Yabasabye rero kuba abayobozi bakurikiranira hafi ibibera mu bigo byabo kuko ari bo babibazwa. Ati “mube abayobozi baboneka mu bigo muyobora, mwegere abarimu banyu, mukurikiranire hafi imikorere yabo.”

Ibi ngo bizabafasha gushima abakora neza -dore ko ngo byagaragaye ko iyo umuntu akora neza ntagire n’unamubwira ko yabibonye hari igihe bimuca intege- ndetse no gufasha abadakora neza kugira ngo na bo babigereho.

Nyuma y’aho byagaragariye ko mu minsi yashize hari abayobozi b’ibigo bagiye batanga imibare itari yo y’abanyeshuri bafite, yabasabye kwirinda kubeshya kuko ngo nta murezi ukwiye kubeshya hanyuma ngo abe yahindukira asabe abana kuvugisha ukuri na we atagira.
Uretse kuboneka mu bigo, abayobozi b’ibigo banasabwe kwita ku isuku y’ibigo bayobora, bakita kandi ahanini no ku isuku yo mu bwiherero.

Kubera ko ibigo byagiye bisabwa kugira imbuga itoshye, ituma isura y’ikigo iba nziza, bibukijwe ariko na none ko itagomba kuba imvano yo kubuza abana gukina, kuko na siporo ikenewe mu gutuma bagira ubuzima bwiza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka