Huye: Abarimu barinubira ko batinze guhembwa

Mu gihe abakozi benshi bagerereye imishahara y’ukwezi gushize k’Ugushyingo bayikenuza, abarimu bakorera mu Karere ka Huye bo ntibarahembwa.

Madamu Christine Niwemugeni, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, avuga ko impamvu yo gutinda kw’imishahara y’abarimu ari ukubera ko imishahara yabo ikiri gutunganywa, kugira ngo abagomba kuzamurwa mu ntera bahembwe imishahara ikwiye.

Kubera ko kubara imishahara y’abarimu bo mu Rwanda bose bitabera rimwe, buri Karere kagenda kagira igihe cyako. Madamu Niwemugeni ati « Akarere kacu ka Huye ni ko kari gatahiwe».

Madamu Niwemugeni akomeza agira ati « umukozi w’Akarere ushinzwe imishahara yagiye gukorera muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi. Aho ageze atunganya amalisiti hatanga icyizere ko mu mpera z’iki cyumweru imishahara y’abarimu izaba yageze ku makonti yabo».

Ese koko gutinda k’umushahara kuzazanira abarimu bakorera mu Karere ka Huye babigomba amafaranga ahwanye n’intera bagezeho ? Reka tubitege amaso.

Akazi ko gutunganya imishahara gasaba igihe kinini, ku buryo hari ubwo bitatunganira igihe cyifuzwa.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Gisagara avuga ko abarimu bo muri ako karere bijejwe ko bazatunganyirizwa imishahara hakurikijwe intera bagezeho, nyamara ngo si bose bamaze kuyabona bitewe nyine n’akazi ko kubara iyi mishahara katoroshye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko nubu kuri iyi taliki tutarahembwa. Mwatubariza uko byagenze mukarere ka Huye. Murakoze

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka