Guhanga umurimo bijyana no kwigirira ikizere no kukigirira igihugu - Prof. Balinda
Prof. Rwigamba Balinda washinze kaminuza yigenga yak IGALI (ULK) avuga ko ubumenyi abanyeshuri bahabwa badakwiye kumva ko bazajya kubusabisha akazi, ahubwo bakwiye kubukoresha mu kubuhangisha umurimo.
Ibi yabitangaje taliki 21/02/2013 ubwo ishami rya ULK ku Gisenyi ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi ku banyeshuri 478 barangije mu mashami y’ubukungu icungamutungo, amategeko no guteza imbere icyaro.
Nubwo benshi batinya kwihangira imirimo Prof Balinda avuga ko kugira ngo umuntu ashobore gutangiza umushinga agomba kwigirira ikizere agendeye ku bumenyi afite bituma yegera n’abandi bakaba bashobora kugira icyo bakora.
Kugirira ikizere igihugu byo ngo bifasha umuntu kumva ko yizeye umutekano kandi igihugu kimuri hafi kugira ngo umushinga we utere imbere.
Prof. Rwigamba avuga ko gukora umushinga bigomba no kwizera Imana no kuyiba hafi ndetse ukagendera ku kuri no kwita ku bagusanga mu byo ukora.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, avuga ko umusaruro utangwa n’amakaminuza mu Rwanda ushimishije ariko ngo hakwiye gutekerezwa no gushinga amashuri afasha Abanyarwanda kongerera agaciro ibyo bakora ndetse bigatuma nibyo bashora ku isoko mpuzamahanga byiyongera.
Minisitiri Biruta avuga ko Kaminuza zigomba gutanga ubumenyi bujyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda kuko hari aho abanyeshuri barangwa n’imitwarire mibi bigatuma niyo barangije mu kazi batitwara neza.
Imyitwarire myiza ngo ifasha umunyeshuri gutsinda mu ishuri ndetse igatuma ashobora no gukora akazi neza; nk’uko Minisitiri w’Uburezi abyemeza.
Kuva ishuri rya ULK ryatangira rimaze gutanga impamyabumenyi 17020. Abarangije mu ishami rya Gisenyi ni 3296 harimo abagore 1433 n’abagabo 1863. Umuryango washinzwe na Prof. Rwigamba umaze kurihirira abanyeshuri batishoboye 2839.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Merci papa Prof.Dr RWIGAMBA Balinda fondateur et président de L’Universite Libre de Kigali pour cette Initiative vraiment que le bon Dieu vous benisse.
NDAMUSHIMIRA PROF.DR RWIGAMBA BALINDA MUYOBOZI MUKURU WA KAMENUZA IGYENGA YA KIGALI(ULK)KANDI IMANI IMWONGERE IMIGISHA MWICI CANE.