Gisagara iri ku isonga mu kubaka amashuri n’amacumbi y’abarimu

Akarere ka Gisagara ni aka mbere ku rwego rw’igihugu mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu muri uyu mwaka wa 2012-2013.

Bigira Alexis ushinzwe uburezi mu karere ka Gisagara avuga ko bagombaga kubaka ibyumba by’amashuri 42 n’amacumbi 13 bikaba byaragezweho ku kigereranyo cya 100%.

Kwesa uyu muhigo ngo byavuye ku mikoranire myiza y’ubuyobozi n’abaturage aho bagiye bafatanya kandi ubuyobozi bw’akarere bugashyiramo imbaraga nyinshi kugirango bigerweho.

Ngo kuba byaraboroheye ni ukubera ko bakoze ubukangurambaga mu baturage bituma iki gikorwa bakigira icyabo batanga umusanzu nta gusunikana kubayeho; n’ibikoresho byabonekeye igihe kandi banagiye bahemba abafundi bidatinze bituma bakorana umurava kuko babonaga ko bari gukora ibibaha inyungu.

Mu murenge wa Gikonko aho bubatse amashuri ku buryo bw’igorofa abaturage bavuga ko ari ibintu byabashimishije cyane ko ari amajyambere yaje mu gace kabo kandi ko bananyuzwe n’uko abana babo bazigira ahantu hasukuye.

Umuhigo wo kubaka amashuri n'icumbi ry'abarimu niburi rimwe muri buri murenge wagezweho.
Umuhigo wo kubaka amashuri n’icumbi ry’abarimu niburi rimwe muri buri murenge wagezweho.

Bimenyimana Pierre utuye muri uyu murenge yagize ati “Twishimiye ko abana bacu bagiye kujya bigira ahantu hasobanutse ndetse n’abigisha bakabona aho bacumbika. Ikitunyura ni uko natwe twagize icyo dufashaho kuko twitabiraga umuganda wo kujya kubafasha none dore ararangiye kandi arasukuye”.

Aya mashuri n’amacumbi azatangira gukoreshwa muri iri tangira ry’amashuri rizaba kuwa 7/01/2013.

Clarisse umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Accessibility ku bantu bafite ubumuga ndabona itaratekerejweho! Rwanda Housing Authority n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) baracyafite akazi!

yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka