Gisagara: Intore zirasaba ko iz’ubutaha zazoroherezwa kubona ibikoresho zikenera ku rugerero

Intore zo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara zirashimwa ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero, ariko zigasaba ko ubutaha ikibazo cy’ibikoresho zahuye nazo cyazakosorwa.

Intore 47 zishoje urugerero mu murenge wa Mukindo zitangaza ko zinezezwa no kubona nazo zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Nk’imfura z’urugerero ariko kandi zitangaza ko zagiye zihura n’imbogamizi zitandukanye zagendaga zizibuza kunoza neza ibikorwa byabaga biteganyijwe, arinayo mpamvu zifuza ko hazabaho impinduka mu gihe kiri imbere, mu itegurwa ryarwo bikajya bitekerezwaho.

Intore zishoje urugerero mu murenge wa Mukindo zahawe ceritificats.
Intore zishoje urugerero mu murenge wa Mukindo zahawe ceritificats.

Sibomana Samuel uhagarariye intore zo ku rugerero mu murenge wa Mukindo ati: “Mu bikorwa twagiye dukora haba mu bikorwa by’amaboko twagiraga rimwe na rimwe ikibazo cy’ibikoresho ahandi tukabura uburyo bwo gutumanaho kuko tutabaga dufite amafaranga yo guhamagarana kuri telefoni, mbona ibi byose ubutaha byazajya biteketezwaho mbere”.

Habiyaremye Jean de Dieu umutahira w’intore z’imbanzabigwi za Gisagara arongera gushima cyane ibikorwa by’izi ntore byari bishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, akizeza kandi intore z’igihe kiri imbere ko nta mbogamizi zizahura nayo kuko akarere kiyemeje kuzazifasha kubona ibyo zizaba zikeneye bitabonetse ubu.

Ati «Izi ntore zakoze akazi katoroshye kandi keza rwose. Imbogamizi ntizari kubura kuko buri gihe mu ntangiriro ntibyoroha ariko twizeye ko bitazongera kuko akarere katwijeje ubufasha tuzajya dukenera».

Umutahira w’intore z’imbanzabiwi za Gisagara kandi aranasaba izi ntore kuzakomeza kuba intore z’indashyikirwa, zikarangwa n’ubutore bwazo aho zizajya hose.

Intore zafashije umurenge kubaka icumbi rya mwalimu.
Intore zafashije umurenge kubaka icumbi rya mwalimu.

Izi ntore 47 kandi mu gusoza urugerero zahawe certificat zigaragaza ko zakoze urugerero, zikaba zishoje ikiciro cya 2 cy’urugerero cyamaze amaze agera kuri arindwi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka