Gisagara: Barasabwa kujya batanga imisanzu y’ishuri isabwa

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Gikonko Catholique mu karere ka Gisagara burakangurira ababyeyi gutanga amafaranga basabwa ntibumve ko nta faranga na rimwe batanga bitwaje ko mu burezi bw’ibanze abana bigira ubuntu.

Abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bigira ubuntu ariko hari amafaranga nk’agahimbazamutsi ku barimu ababyeyi basabwa. Umubare ntarengwa w’aya mafaranga kuri buri kigo agenwa n’inama njyanama y’akarere bitewe n’akarere, ikigo na cyo kikayagena ku bwumvikane n’inama y’ababyeyi.

Uretse aya mafaranga hari n’andi mafaranga nk’ayo kwiyandikisha mu gihe abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta. Hiyongeraho kandi n’umusanzu ababyeyi batanga mu kubaka ibyumba by’amashuri.

Nubwo aya mafaranga aba yaremejwe, Gasengayire Clemence, umuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Gikonko Catholique mu karere ka Gisagara avuga ko benshi mu babyeyi badakozwa iby’aya mafaranga.

Uretse aya mafaranga yemezwa ku rwego rw’akarere n’inama y’ababyeyi, Gasengayire avuga ko muri uyu mwaka hari n’ababyeyi banze gutanga ya mafaranga asabwa mu kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta, ku buryo ikigo ari cyo cyayabatangiye. Aha naho ngo bitwaza ko umunyeshuri yigira ubuntu.

Urwunge rw'amashuri rwa Gikonko Catholique.
Urwunge rw’amashuri rwa Gikonko Catholique.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bavuga ko n’ababyeyi batangaga aya mafaranga bageza aho bagacibwa intege n’abandi babyeyi baba batayatanze.

Mugambira Etienne, umuyobozi w’umurenge wa Gikongo urwunge rw’amashuri rwa Gikonko Catholique rwubatsemo, avuga ko uretse gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gukangurira ababyeyi akamaro k’aya mafaranga, bateganya no gushyiraho urwego rw’abajyanama b’uburezi kugira ngo bazafashe guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Ati «Ubu icyo tugiye gukora ni ukwitabaza umujyanama w’uburezi akadufasha kwigisha aba babyeyi bagahindura imyumvie, bakumva agaciro k’uburere bw’abana babo ntibumve ko nta ruhare bagomba kugira ».

Uburezi bw’ibanze ni gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi, zirebana n’uburezi kuri bose.

Mu mwaka wa 2009 ni ho hatangiye uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 iyi myaka yariyongereye hatangira uburezi bw’ibanze bugera ku myaka 12.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho twe abarimu ,ducyeneye kumenya impamvu umushara mushya wasohotse mu igazeti yareta ,impamvu tutawubona? kandi mistri w’intebe yarasinye>
mudufashije mwabyandika mukinyamakuru cyanyu mudusobanurira>
murakoze!

alias yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka