Gakenke: Urubyiruko ruributswa ko torero ari ishuri Umunyarwanda wese akwiye gutorezwamo

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita atangaza ko abanyeshuri adakwiye guterwa impungenge no kugana itorero mu gihe barangije amasomo abanza, kuko umunyarwanda wese yagakwiye gutozwa indangagaciro.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 8/8/2014 ubwo abanyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye batuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke basobanurirwaga gahunda nshya zizaba mw’itorero.

Bamwe mubanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu batuye mu murenge wa Gakenke batezamatwi abayobozi kumpinduka z'itorero.
Bamwe mubanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu batuye mu murenge wa Gakenke batezamatwi abayobozi kumpinduka z’itorero.

Yagize ati “itorero muri rusange, ariryo niri ririmo urubyiruko ruzajya gutozwa twita urugerero, n’ishuri aho umunyarwanda wese yagakwiye gutorezwa ibijyanye no kurushaho gukunda igihugu ndetse n’indangagaciro na kirazira, akanahatorezwa na gahunda zitandukanye za leta kandi akaba amasomo umuntu adashobora kubona ahandi.”

Ibi kandi ngo bano banyeshuri bagomba kubikora kuko bibafasha kugirango ejo habo hazaza bazabe abayobozi cyangwa abaturage beza bambungabunga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, bagakomeza no kurutezimbere aho kugirango basenye ibimaze kugerwaho nkuko Nzamwita abisobanura.

Iyi gahunda ngo ntizigera ibangamira aba banyeshuri kuko nubundi ibizakorerwa kw’ishuri uretse kuba bizajya bidakorwa buri munsi kandi bikanakorwa igihe gito ngo bizarangwa n’ibiganiro, nk’uko Hebert Mutimutuje ushinzwe uburezi mu murenge wa Gakenke yabitangaje.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita hamwe n'umukozi ushinzwe irangamimerere n'ushinzwe uburezi mu murenge wa Gakenke.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita hamwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Gakenke.

Ati “Ni igihe cyo gutozwa bakabwirwa indangagaciro na kirazira mbese umuco w’ubutore ibijyanye n’ubutore gusa kandi umuntu akaba adashobora kuva kuwa mbere ngo agere ku cyumweru ari mwikaye gusa bikaba ariyo mpamvu tubifata nkigihe cyo kwidagadura.”

Gusa ariko ngo ibi biganiro bikazakurikirwa nuko ubwo bano banyeshuri bazaba barangije amasomo yabo bazahurizwa kuri site zizateganwa n’ubuyobozi bw’imirenge ubundi bakahamara iminsi itatu batekereza kumihigo bazahiga aho bazava bajya mucyikiro cy’urugerero nkuko Mutimutuje abisobanura.

Bamwe mubanyeshuri bo mu murenge wa Gakenke basoza amashuri y’umwaka wa gatandatu bemeza ko guhura n’ubuyobozi bitumye barushaho gusobanukirwa gahunda z’urugerero nkuko babyemeza.

Aime Magnifique Tuyishime yiga indimi n’ubuvangazo mu mwaka wa gatandatu murwunge rw’amashuri rwa Nemba, yemeza ko yasobanukiwe uburyo urugerero rukorwa yaba mugutezimbere igihugu cyangwa no kwitezimbere bityo agasanga bifite akamaro gakomeye.

Ati “akamaro ko kwitwa intore nuko bituma menya neza indangagaciro na kirazira bityo bikazanfasha kuba waba mwenegihugu udafite ingingimira nkaho ntari umunyarwanda.”

Anderson Nshimyumukiza wo mu kagari ka Buheta wiga APEC Tumba Secondary School yo mu karere ka Rulindo, avuga ko kuba basobanuriwe ko gahunda y’itorero izakorerwa kw’ishuri izajya ifata umwanya byibuze ungana n’isaha kandi rimwe mucyumweru bidashobora kubangamira amasomo yabo.

Ati “bizanyongerera gushira mubikorwa indangagaciro na kirazira wenda nkaba ntakwumva ahantu batewe ngo ndeke kubatabara cyangwa se nkaba nagambanira agace runaka ngo kagwe mukintu mukintu kibi.”

Biteganyijwe ko abanyeshuri basaga 100 baturuka mu tugari 4 tugize umurenge wa Gakenke aribo bazakora urugerero bakazaba bitwa “Inkomezabigwi”, mu gihe bakuru babo basaga 1244 barangije urugerero mu karere kose umwaka ushize bitwaga “Imparanira kurusha.”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwaciye mu itorero agatozwa neza maze agashyira mu bikorwa ibyo yatojwe akorera byinshi kandi byiza igihugu cyacu ntashobora kwihanganira ukora amakosa ndetse nundi wese washaka kuvutsa umudendezo w’igihugu, itorero ni ryiza cyane ahubwo rizagere mu ngeri zose zabanyarwanda.

Munana yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka