Gakenke: NUDOR irakangurira abashinzwe uburezi kwita no ku burezi bw’abana bafite ubumuga

Nubwo Leta yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, bamwe mu bana bafite ubumuga bagira ikibazo cyo kwiga kubera impamvu zinyuranye akaba ariyo mpamvu umushinga wa NUDOR urasaba abafite mu nshingano uburezi kwita ku burezi bw’abo bana by’umwihariko.

Abana bafite ubumuga bagira ikibazo cyo kwiga nk’abandi bana kubera kubura insimburangingo zibafasha mu ngendo bajya ku ishuri, amashuri atarateganyije inzira y’abafite ubumuga ndetse n’abarimu badafite ubushobozi bwo kwigisha abana bafite ubumuga.

Eugene Twagirimana umukozi w'urugaga rw'abafite ubumuga NUDOR.
Eugene Twagirimana umukozi w’urugaga rw’abafite ubumuga NUDOR.

Ngo hari n’ababyeyi badaha agaciro uburezi bw’abana babo bafite ubumuga aho bafasha abandi bana kwiga bo bakabarekera mu rugo. Kuri iki kibazo hiyongeraho ikibazo cy’amashuri y’abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva ataboneka hafi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31/07/2013, Eugene Twagirimana umukozi w’urugaga rw’abafite ubumuga NUDOR (National Union for Disabilities people Organization of Rwanda) avuga ko bifuza gusobanurira abakozi bafite uburezi mu nshingano mu murenge ngo bamenye icyo kibazo.

Abakozi b'imirenge mu karere ka Gakenke bashinzwe uburezi mu nama yo kunoza uburezi bw'abana bafite ubumuga.
Abakozi b’imirenge mu karere ka Gakenke bashinzwe uburezi mu nama yo kunoza uburezi bw’abana bafite ubumuga.

Umwe mu bakozi ushinzwe uburezi avuga ko hakenewe ku buryo bwihuse amahugurwa y’abarimu kugira ngo babashe kwita kuri abo bana bafite ubumuga.

Umushinga wa NUDOR umaze hafi imyaka itatu uvutse, ukora by’umwihariko ubuvugizi ku bibazo byabo kugira ngo bimenyekanye bikemurwe uhuza imiryango 8 iharanira inyungu z’abantu bafite ubumuga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka