ES Byimana yafashe ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro

Ubuyobozi bw’ishuri rya Ecole des Science Byimana mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gushyira umuntu muri buri cumbi ry’abanyeshuri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira inyubako z’iri shuri.

Frere Alphonse Gahima uyobora ES Byimana yemeje ko amasaha 24 kuri 24 muri buri cumbi hazajya haba harimo umuntu kugirango harebwe icyaba gikomeje gutera izi nkongi z’umuriro.

Frère Gahima Alphonse umuyobozi wa ES Byimana, avuga ko bagiye gushyiraho abantu bazajya bahora mu macumbi y'abanyeshuri.
Frère Gahima Alphonse umuyobozi wa ES Byimana, avuga ko bagiye gushyiraho abantu bazajya bahora mu macumbi y’abanyeshuri.

Iki cyemezo ubuyobozi bw’iri shuri bugifashe nyuma y’uko muri iri shuri hamaze gushya inshuro ebyeri hashya amacumbi y’abanyeshuri.

Ku nshuro ya mbere hahiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu bigaga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu bikaba byarabaye tariki 23/04/2013.

Amacumbi ya ES Byimana yarahiye inshuro ebyiri.
Amacumbi ya ES Byimana yarahiye inshuro ebyiri.

Bidatinze nanone mu ijoro rya tariki 20/05/2013 hongeye gushya amacumbi y’aho aba banyeshuri bari bimuriwe ndetse hanashya n’indi nyubako isengerwamo.

S’iri shuri ryafashe izi ngamba zo guhangana n’iki kibazo gusa, kuko n’inzego z’umutekano zamaze gufata ingamba zo gukora iperereza ryimbitsi ku cyabo gitera iyi izi nkongi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukntu witurije wowe Frere Gahima,abanyangeso nziza n’ubundi barageragezwa.
Niba Bene wanyu batagushaka , bakubwiye aho kugirango ibibazo bikomere bene ako kageni.
Wowe nawe se mu mezi make uhamaze koko!!Kuki se mbere yaho bitabaga,amaperereza azakorwe uhareye kuri 9years yanyu kuko umunyagitugu uhayobora nawe yakongeza.
Ababyeyi baravuze baravugishwa,abarezi bo babaye nk’ababoyi,ni cishwa aha ugize ngo aravuze pyo,ati amasaha ntayahari kandi agasimburwa na batatu,abandi mu mazu y’imbohe ngo ni ubujura bwitwikiriye ijoro bakekwaho-UBWO BUJURA SE!!!!!!!!.Umuzamu we yambaye amaroze i Muhanga kubera kubahiriza itegeko rya Shebuja w’Umufrere Marist uri aho kuri terrain.

Abaperereza n’abayobozi ba Leta uhereye iyo hasi ukageza .... bareke amaranga mutima nk’ayo bagiye bagaragaza muri ibyo byose si non BYIMANA,umugongo wahetse benshi bayihinduye Sodoma cg Gomora.NTIBUKIKERA

YEWE YEWE-BIRABABAJE.

j. sina yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka