CHUB: Abaforomo n’ababyaza bishimira ko aba A2 bafashwa kwiga aho kwirukanwa

Naason Gafirimbi, umukuru wa serivisi y’ababyaza n’abaforomo mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) avuga ko bishimira ko nta muforomo urirukanwa kubera amashuri makeya (A2, ni ukuvuga uwarangije amashuri yisumbuye), ahubwo bakaba bafashwa kwiga bakiri mu kazi kabo.

Gafirimbi yagize ati “Gahunda yatangiye muri 2008 yasabaga ko abaforomo bongera ubumenyi. Nyamara umugabane munini mu baforomo, ni ukuvuga abagera ku bihumbi birindwi (ku bagera ku bihumbi 11 ndlr) ni aba A2 kandi bafatiye runini ibigo by’ubuzima.”

Kugira ngo aba baforomo bose bagire kwiga rimwe rero ntibyashobokaga. Ngo ni bwo hagiyeho gahunda yo kwiga hifashishijwe iyakure (e-learning).

Yunzemo ati “N’abaforomo bacu nta wirukanwe. Ubu ndetse amahirwe twabonye ni uko Minisiteri y’ubuzima yemeye ko bikomeza batavuye mu bitaro, ahubwo n’abari basigaye batarabasha kujya kwiga bakajyayo.”

Ubundi, ngo ku baforomo n’ababyaza 246 bakora kuri CHUB, 35 bonyine nibo basigaye bagifite impamyabushobozi za A2 ndetse batari no mu ishuri. 19 bari kwiga bakoresheje iyakure, ubu bageze muwa kabiri. Ngo hari n’abandi 10 bize muri Kongo, none ubu inzego z’ubuforomo mu Rwanda zamaze kwemeza dipolome zabo.

Ubu rero, ngo kuri ba 35 basigaye, Minisiteri y’ubuzima yabemereye ko mu mwaka utaha w’amashuri hazatangira kwiga abagera kuri 20, hanyuma n’abandi basigaye bakazahabwa nyuma amahirwe yo kongera ubumenyi, bari mu kazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega ibintu byiza!Ntibazabirukane bafite experiences
ahubwo akenshi ninabo berekera aba A1 baje mu kazi.

peter yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka