Bugesera: Abarimu barishimira uburyo bwo kwigisha hifashishijwe telefoni zigendanwa

Abarimu bo mu karere ka Bugesera barishimira uburyo bashyiriweho bwo kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendandwa.

Ubu buryo ngo bworohereza abarimu kwigisha, kandi bugatuma n’abana bashishikarira gukurikira neza gusoma no kwandika nk’uko bitangazwa na Mukanyana Anathalie, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kindama mu murenge wa Ruhuha.

Yagize ati “ubu buryo bwaje bworohereza akazi umwarimu wo mu ishuri kuko uwo kuri terefoni amwunganira, ariko bikaba bisaba kwihuta kugira ngo abana badasigara inyuma”.

Ubu buryo bwifashisha telefoni zigendanwa zirimo amajwi y’imyandiko n’amagambo byo gusoma no kwandika byateguriwe mu nzu zitunganyirizwamo amajwi (studio) bikaba biri no mu bitabo bihabwa abanyeshuri.

Telefone yifashishwa mu kwigisha n'indangururamajwi zayo byose bikoreshwa n'umuriro uturuka ku mirasire y'izuba.
Telefone yifashishwa mu kwigisha n’indangururamajwi zayo byose bikoreshwa n’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

“Izo telefoni zicomekwaho indangururamajwi, hanyuma abana bagakurikira hakurikijwe amabwiriza atangwa n’umwarimu wo muri terefoni, agakurikiranwa na mwarimu wo mu ishuri” nk’uko Mukanyana Anathalie akomeza abivuga.

Izi mfashanyigisho zikoresha imirasire y’izuba kugira ngo bibone umuriro ubikoresha, haba kongera umuriro muri telefoni, gukoresha izo ndangururamajwi ndetse na mudasobwa n’insakazamashusho byifashihswa mu kwerekana amashusho ku kibaho nk’uko Mutezintare Solange umukozi w’umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi abivuga.

“Ni umushinga uzakwirakwizwa mu mashuri menshi bahereye mu yo umuriro usanzwe w’amashanyarazi utageraho”.

Umwarimu arimo gufasha abanyeshuri agendeye kuri telefone.
Umwarimu arimo gufasha abanyeshuri agendeye kuri telefone.

Avuga ko ubu buryo buzafasha abana gusoma no kwandika kuko ngo n’ubundi mu isesengura ryakozwe byagaragaye ko gusoma ari ikibazo, akaba ari yo mpamvu yo kubitoza abana bahereye ku batoya.

Uretse mu karere ka Bugesera uyu mushinga mu Rwanda unakorera mu turere twa Rulindo, Huye, Gasabo na Karongi, ariko umwaka utaha ukwirakwizwe mu mashuri yose.

Ubu buryo bunakorera mu bindi bihugu nka Madagascar, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sinumva se ibyo bihugu byose ubu buryo bukoreshwamo nta na kimwe cyateye imbere!ndabona ireme ry’uburezi rigiye guhumira ku mirari rwose

INDATWA yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Sinumva se ibyo bihugu byose ubu buryo bukoreshwamo nta na kimwe cyateye imbere!ndabona ireme ry’uburezi rigiye guhumira ku mirari rwose

INDATWA yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka