Bamwe ngo ntiborohewe n’ibizamini bitarimo “choix multiple”

Bamwe mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye baratangaza ko batorohewe n’uburyo bushya bari guhabwamo ibizamini kuko batari babwiteze.

Bimwe mu bizamini byatanzwe uyu mwaka nta byiciro byo guhitamo ibibazo umukandida w’ikizamini ashoboye nka mbere kandi ngo aribyo bitanga amahirwe menshi yo gutsinda; nk’uko bitangazwa na Uwera Claudette, umukandida wigenga urimo gukorera kuri TTC Muhanga.

Uwera ati: “si ubwa mbere nkoze icya Leta ariko uburyo bwo gukora nta bintu byo guhitamo, jye nabyanze pe, ibi nibyo bikurura esheke”.

Mu bizamini bishize; ikizamini cyabaga kigizwe n’ibice bitatu: Icya mbere, umunyeshuri yakoraga ibibazo byose bikigize, Icya kabiri, umunyeshuri agahitamo nibura ibibazo nka bitatu mu bibazo bitanu yabaga yahawe naho mu gice cya gatatu hakabamo ibibazo bitatu umunyeshuri agahitamo kimwe gusa yumva ashoboye kurusha ibindi.

Muri za TTC, abakandida bigenga babaye benshi kurusha abanyeshuri basanzwe.
Muri za TTC, abakandida bigenga babaye benshi kurusha abanyeshuri basanzwe.

Kuri ubu ibizamini bari guhabwa bigizwe n’ibyiciro bibiri gusa. Ahari amahitamo ni mu cyiciro cya kabiri gusa aho umunyeshuri ahabwa ibibazo bine agahitamo ibibazo bitatu ashoboye. Ibi bituma abanyeshuri bavuga ko bibagora kuko ngo iyo bahawe amahitamo menshi aribwo babasha kubona amanota menshi.

Uwitwa Shyaka Felix nawe urimo gukorera kuri TTC Muhanga atangaza ko ubu buryo bwamutonze, ati: “maze gukora ikizamini cya Psychology Foundation of Education ariko uburyo batubajijemo bwaducanze ntitwari tubwiteze”.

Uyu mwaka ibizamini abanyeshuri 1417 bo muri za TTC bakoze byateguwe n’ishuri rikuru nderabarezi rya (KIE).

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri bavandi ibyo mwabonye nanjye narabibonye gusa nibajije icyo bagenderaho kuko ibifatirwaho nkibimenyereza abana ibizami (exercises§ last exams) byo babaga barakoze byaje guhabana nuburyo ibi bizami bibajijwemo.

Maol yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka