Ashimira Compassion ko yamuhaye umubyeyi usimbura nyina utaramwitagaho
Nizeyimana Yohani, umwana w‘ahitwa mu Rugarama ho mu Karere ka Huye, ashimira umuryango Compassion kuba waramuhaye umubyeyi usimbura nyina utarabashije kuzuza inshingano zo kurera, ubundi ababyeyi baba bafite imbere y’abana babo.
Nizeyimana, mu buhamya bwe aterura agira ati “Nari mfite Mama w’umusinzi akajya akorera amafaranga akayanywera, ntiyibuke ko afite abana”.
Kubera kutabona ibyo kurya mu rugo, Nizeyimana yajyaga mu gasoko kari hafi y’iwabo, kitwa Nyagasambu, akaba ariho atoragura utwo kurya: “ubukondo bw’ubujumba, n’utaye akagufa kose nkakarya.”
Iyo bwiraga, Nizeyimana ngo yajyaga kurara mu bigunda cyangwa mu rutoki, cyangwa mu mbagara. Agira ati “nta gikoko cyandyaga kubera ko nanjye nari meze nk’agakoko. Umubiri wose wari wuzuye inda n’imbaragasa. Ku maguru no ku maboko, no ku mano. Hose zari zuzuyeho.”
Ngo kubera uko yasaga, iyo yajyaga muri Compassion abana baramuhungaga bakiruka. Nizeyimana ati “kubera ngo nabateraga iseseme. No ku ishuri najyagayo abana bakampunga bakiruka, bagashaka kunkubita, nataha bakankubita, kubera nari meze nk’igikoko.”
Aho umuryango Compassion wamufatiye, ukamuha umubyeyi umurera, ngo ubuzima bwatangiye kugenda neza. Nizeyimana ati “umubyeyi Compassion yampaye yampanduraga amavunja n’imbaragasa, rwose yazimazemo, ubundi Imana ibindi irabyikorera.”
Nizeyimana kandi asoza agira ati “Compassion ndayishima kubera ko yangiriye neza, yampaye umubyeyi undera, akanyambika neza, akamesera, akajya ankunda, nanjye nkamukunda.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|