Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangije isomero rizajya rifasha abantu kwihugura

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangije isomero rikubiyemo ibitabo, aho barebera amafiimi n’icyumba cy’ibiganiriro, bizajya bifasha Abanyarwanda n’abandi bayigana kwihugura no kwiyungura ubumenyi.

Iri somero ryatangijwe tariki 12/12/2012, rikubiyemo ibitabo byo mu bice bitandukanye, harimo iby’amashuri, isomero risanzwe, amafilimi, internet n’ibitabo by’ibindi bigo byo ku isi yose, bizajya bifasha abantu kumenya amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Afungira ku mugaragaro iri somero rya kijyambere riherereye ku Isomero ry’Igihugu (RLS) riri ku Kacyiru, ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran, yavuze ko nta muntu uhejwe muri iryo somero.

Yavuze ko n’abakiri bato batibagiranye kuko hari ibitabo bibagenewe, bizabafasha gukurana umuco wo gusoma. Avuga ko hari n’ibindi byinshi nk’imikino n’ibitabo bizabafasha kumenya icyongereza. Ati: “Twishimiye kandi no gusangira umuco wa wa Kinyamerika binyuze muri iri somero”.

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura isomero.
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura isomero.

Iri somero ni irya kabiri rifunguye mu Rwanda, nyuma y’irindi ryo muri Rubavu naryo ryafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iri somero ryafunguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amasomero.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, Ambasade ya Amerika izatangira kampanye igira iti: Buri wese Asoma u Rwanda (Everybody Reads Rwanda), igamije guteza imbere umuco wo gusoma.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka