Amashuri ya Leta ntazongera kwishyriraho ibiciro uko yishakiye

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yafashe umwanzuro ubuza amashuri ya Leta, cyangwa agengwa na Leta, kwishyiriraho ibiciro by’amafaranga y’ishuri, isaba uturere kuba aritwo tuzajya twemeza ibyo biciro.

MINEDUC yafashe icyo cyemezo nyuma y’aho amashuri yisumbuye mu gihugu yajyaga yishyiriraho ibiciro yishakiye, kandi buri mwaka, nk’uko umunyamabanga wa Leta, Dr Mathias Harebamungu yatangaje, nyuma yo kwinuba kw’ababyeyi n’abanyeshuri biga hirya no hino mu gihugu.

Umunyambanga wa Leta muri MINEDUC yagize ati: “Kuzamuka kwa hato na hato kw’amafaranga y’ishuri birakemutse. Aya mafaranga azajya yemezwa n’akarere ishuri ririmo.”

“Akeza karigura, ubwo n’amashuri yigenga niba atamanuye ibiciro by’amafaranga yaka ababyeyi b’abana bayarererwamo, nayo ashobora kuzabura abakiriya”; nk’uko Dr Harebamungu yongeyeho, ubwo yari abajijwe niba icyo cyemezo kinareba amashuri yigenga.

Dr Harebamungu yatangarije abanyamakuru ko ikigo cyigenga kiba cyigenga koko, nta cyemezo cy’ibiciro by’amafaranga y’ishuri (minerval cyangwa school fees) Leta igomba kugifatira.

Amashuri ya Leta yari asigaye azamura ibiciro ku kigero gihanitse, ku buryo hari abahamya ko nta tandukaniro babonaga hagati yayo n’ayigenga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyiza.ariko byakarushijeho kubabyiza hagiyeho nyine itegeke rya ministeri ikaba ariyo igena igiciro.naho uturere.ahubwo se nibura bajye bahamagaza uturere namashuri arimo bajyene cash hamwe na ministeri hanyuma ministeri itangaze ibiciro dore ko nikoranabuhanga ryaje tubirebe kuri inerineti,nkuko nubundi iyo igiye gushyira abana mumyanya ibigenza.ngaho ngo hakenewe imodoka ya directeur ababyeyi bakagoka kandi bakagena nigihe uba wayatanze utayatanga akirukanwa ....

nero yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Byari byiza ariko mutibagiwe kohari abigifukirekire.

NSENGIMANA Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

courage mathias ministeri uyiyoboye neza kabisa,komerezaho

gashugu yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Ubwo se bakosoye iki akarere niko bizeye ko katayazamura nkuko byakorwaga. Diregiteri agiye kujya atanga ruswa. mwabuze ibyo mukora

fgf yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka