Abatsinze neza ibizamini bya Leta barahamagarirwa kujya gufata ibihembo byabo
Minisiteri y’uburezi irahamagarira abanyeshuri barangije amashuri abanza, icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye batsinze neza ibizamini bya Leta mu myaka ya 2007, 2008 na 2009 kuza gufata ibihembo byabo.
Mu banyeshuri bagize amanota ari hejuru ya 90% muri ibyo bizamini bya Leta hari abahembwe mudasobwa zigendanwa (laptop) ndetse n’inyunguramagambo (dictionary). Abatarajya gufata ibihembo byabo barasabwa kujya kubifata byihutirwa.
Urutonde rw’abanyeshuri bagenewe ibihembo ruri kuri website ya MINEDUC.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Banze kumpamagara mumbarize ministry