Abarangije muri Green Hills bashimiwe ko batibagiwe uburere n’ubumenyi bahakuye

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yishimiye ko abarangije mu ishuri rya Green Hills Academy bagaruka kwiyibutsa ubuzima bw’ishuri no kureba umusanzu batanga kuri barumuna babo bakirimo kwiga.

Madame Jeannette Kagame, umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy mu mwaka w’1996, yashimye ko atareze ibigwari kuko bagarutse bavuga ko bafite imirimo bakora mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera na Sosiyete sivile.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuba mwaje mutubwira ko mufite imirimo, bigaragaza ko imbere ari heza; gusa murasabwa gushyira hamwe, kurangwa n’ubutwari kandi mukagira aho muhurira cyangwa ikibahuza”.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 12/12/2012, bifatanije n’umufasha wa Perezida wa Repubulika, abarangije muri Green Hills Academy, bakoze ishyirahamwe ryitwa “GHA Alumni Association”, rizabafasha gukurikirana imibereho y’ikigo bizemo no kwiyibutsa ubuzima bw’ishuri.

“Twaje kugaragariza Green Hills ko dufite imirimo twese; niyo mpamvu twaje gushima no kureba icyo twafashisha barumuna bacu. Dushobora kubarangira cyangwa tukabaha imirimo, bityo tukabarinda kuba abashomeri”, nk’uko Fabrice Kwizera umwe mu baharangije yavuze.

Ishuri rya Green Hills Academy rimaze guha impamyabumenyi abagera kuri 408, barangije mu byiciro bitandukanye bigize amasomo ajyanye n’ubukungu, amategeko, ikoranabuhanga, na siyansi.

Ubuyobozi bw’ikigo bwabasabye kugira ikibahuza, harimo gusura no kwandika ku rubuga rw’ishuri, hamwe no gukomeza itumanaho bohererezanya za emails.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka