Abana bo mu kigo cya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari

Bifashishije itorero ry’igihugu ryatangijwe mu ishuri rya bo, abana biga mu ishuri ribanza rya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari muri bagenzi ba bo nk’uko babyemereye umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ubwo yabasuraga tariki 25/06/2013.

Abo bana bavuze ko bazabigeraho bagira umurava mu kwiga ndetse bakanaharanira kugira umuco wo gukunda igihugu no kwitangira abandi. Ibyo ngo byo bizabageza ku butwari nyabwo nk’uko uwitwa Kwihangana Emmanuel yabidutangarije.

Ati “Mu itorero badutoza kwiga cyane tugatsinda kandi bakatwigisha gukunda igihugu no kuba intwari. Twumva ko bizadufasha kubera abandi bana urugero natwe tukazajya tubigisha kuba intwari”.

Aba bana bemereye umuyobozi w'itorero ry'igihugu ko bazaba umusemburo w'ubutwari muri bagenzi ba bo.
Aba bana bemereye umuyobozi w’itorero ry’igihugu ko bazaba umusemburo w’ubutwari muri bagenzi ba bo.

Ishuri ribanza rya SOS Kayonza ni rimwe mu mashuri make mu Rwanda yamaze gutangiza itorero ry’abana biga mu mashuri abanza, nk’uko umuyobozi w’itorero ry’igihugu Boniface Rucagu abivuga.

Yongeraho ko itorero ryo muri SOS Kayonza rifite ingufu cyane ugereranyije n’ahandi batangije itorero mu mashuri abanza, akavuga ko bitanga icyizere ko ibyo abo bana biyemeje bazabigeraho nibakomeza gutera intambwe igana imbere.

Ati “Hari ahandi batangiye (itorero) mu mashuri abanza, ariko ntabwo bashyizemo imbaraga nk’uko hano bashyizemo imbaraga. Izi ntore zitwa Inyamamare mu mihigo nizikomeza gutya zizaba ari amizero y’igihugu cyacu”.

Abana bo mu kigo cya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w'ubutwari.
Abana bo mu kigo cya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari.

Abana biga mu ishuri ribanza rya SOS Kayonza barasaba ubuyobozi kubaba hafi kuko bumva biteguye gutanga ubutumwa bwigisha abana bagenzi ba bo ubutwari. Ntibaratangira kubikora, ariko ngo barateganya ko bazajya bifashisha amakinamico n’ubundi buryo bwose bwakurura abana bagenzi ba bo, nk’uko bamwe mu bana twavuganye babyiyemeje.

Umuyobozi w’iryo shuri Janvier Michel avuga ko ishuri rifite ubushake bwo gufasha abana gukurana indangagaciro zibereye Abanyarwanda, kugira ngo bazavemo abayobozi n’abaturage beza b’u Rwanda rw’ahazaza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudufashepe kuko baratujyanaturibato. Ugasangumukobwa wimyaka16. yashastwe numugabo wimyaka 30 muriyuganda abanababanyarwanda ntibiga abahungu barageza 18 agahitashaka hashirigihe bikanga. nabakobwa baragerayo bikanga,ugasanga agejeje ,imyaka 22 afitabana batanu badahujese umunturaboniritangazo arinyuzehope

mutoni wase divine yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka