Abana 3000 bafite ubumuga bamaze kugezwa mu mashuri muri Muhanga na Kamonyi

Abana 3000 bafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Muhanga ndetse n’aka Kamonyi bamaze kugezwa mu mashuri muri gahunda y’uburezi budaheza mu myaka ine ishize.

Umuyobozi w’umushinga ukorera ku mahame n’ibipimo by’uburezi budaheza muri Handicap International, Vincent Murenzi, avuga ko muri iyi myaka bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo n’imyumvire y’ababyeyi benshi batumvaga ko abana babo bafite ubumuga badashobora kwiga nk’uko abandi biga bigasaba ko bashyira ingufu myinshi mu bukangurambaga.

Ikigaragara kandi ni uko ngo hanabonekaga na bamwe mu babyeyi bahishaga abana babo kubera kugira ipfunwe ry’abana babo bafite ubumuga.

Ikindi cyakozwe kugirango iyi gahunda y’uburezi budaheza, ngo ni uguhugura abarimu bakorera muri iyi gahunda kuko batari bafite abazi amarenga akoreshwa n’aba bana. Bikaba byarabaye ngombwa ko bigisha abarimu barebwa n’iyi gahunda yose.

Murenzi ushinzwe umushinga ukorera ku mahame n'ibipimo by'uburezi budaheza muri Handicap International asanga gahunda y'uburezi budaheza izahama.
Murenzi ushinzwe umushinga ukorera ku mahame n’ibipimo by’uburezi budaheza muri Handicap International asanga gahunda y’uburezi budaheza izahama.

Ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho ndetse n’imfashanyigisho birebana n’abafite ubumuga nacyo cyabanje gukemurwa. Iki kibazo cyagaragaye henshi mu gihugu kuko nk’aho bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutabona baburaga amamashini yo kwandikisha n’ibindi bitandukanye.

Muri rusange, umwaka ushize mu karere ka Muhanga abana bataye amashuri bari ku ijanisha rya 0,1% mu gihe mu karere ka Kamonyi bituranye ko kari ku ijanisha rya 0,2%.

Nk’uko Valérien Hakizimana, mu karere ka Muhanga ushinzwe uburezi, abisobanura ngo abana bataye ishuri barenga 900 ariko muri aba abangana na 800 babashije gusubizwa mu ishuri.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka