Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana babo kugira ngo babafashe kwirinda inda zindaro

Ababyeyi bakwiye kugira ishavu ry’ubuzima bw’abana babo buri kwangirika bakiri bato, kugira ngo bagire ishyaka ryo kubafasha kwirinda indazindaro abana babangavu bari gutwara zigatuma ubuzima bwabo bwose buhagarara.

Ibi ni ibitangazwa na Dr Munyakazi Alphonse, umukozi w’umuryango w’awabibumbye wita ku mibereho y’abaturage kw’isi (UNFPA). Avuga ko ko iki kibazo mu Rwanda gihari, akemeza ko intara y’i Burengerazuba ariyo iza ku isonga mu kugira abana benshi b’abangavu batwaye inda z’indaro.

Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu burezi, aho muri 2011 bwerekanye ko iyi ntara ifite igipimo cy’abanyeshuri b’abakobwa bagera kuri 28,8%, igipimo kiri hejuru ugereranyije n’izindi ntara.

Ababyeyi bakwiye kugira ishavu ry'ubuzima bw'abana babo buri kwangirika bakiri bato, kugira ngo bagire ishyaka ryo kubafasha kwirinda indazindaro abana babangavu bari gutwara zigatuma ubuzima bwabo bwose buhagarara.
Ababyeyi bakwiye kugira ishavu ry’ubuzima bw’abana babo buri kwangirika bakiri bato, kugira ngo bagire ishyaka ryo kubafasha kwirinda indazindaro abana babangavu bari gutwara zigatuma ubuzima bwabo bwose buhagarara.

Ibyo ngo bikurura ingaruka nyinshi mu buzima bw’abangavu kuko bahita bikorera ibibazo birenze ubushobozi bwabo.

Bimwe mu bibazo by’ingutu abangavu batwara inda bahura nabyo ni ukuba umubyeyi akiri muto, kwicwa n’inda cyangwa ubundi bumuga nk’indwara yo kujojoba ikunze kwibasira abatwita bakiri bato kubera ko umubiri wabo uba wakoreshejwe igihe kitaragera.

Ibyo kandi bigira ngaruka kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu kuko uwo mwangavu aba arangije igihe cye cy’ubwana imburagihe, bikaba byamuviramo gucikiza amashuri ye n’andi mahirwe ye y’iterambere rizaza.

Dr. Munyakazi yasabye inzego zitandukanye zirimo abanyapolitiki, ababyeyi kimwe n’abarezi guhagurukira rimwe barwanya iki cyorezo kuko kibangamiye imibereho y’urubyiruko.

Yabitangarije mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’abatuye isi wabereye mu murenge wa Bugarama kurwego rw’akarere ka Rusizi, ufite insnganya matsiko igira iti: “Gutwita ndi umwangavu oya basabwe gucunga neza ejo hazaza habo kuko hari mubiganza byabo.”

Ababyeyi basabwe guha abana inama bityo n’abana bakumvira inama ababyeyi babaha, abayobozi bose basabwe kugira imyumvire imwe ku bijyanye n’ikibazo cy’inda zindaro ziterwa abangavu hagamijwe kuzikumira.

Francoise Nirere, umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko mu 2012-2013, abana 35 b’abangavu batewe inda. Yasabye abana kumenya guhakanira ababashuka kuko bangiza ubuzima bwabo.

Yanasabye inzego zose n’abafatanya bikorwa guhagurukira iki kibazo kuko cy’ugarije urubyiruko kandi arizo mbaraga zigihugu.

Bamwe mu bana bavuze ko ababyeyi bagifite imyumvire micye kuko bakunze amafaranga kuruta ubuzima bw’abana babo, aho usanga hari abana baterwa inda zindaro bakiri bato bakwiyambaza inzego za Polisi abazibateye bakumvikana n’ababyeyi babo bagahitamo kujyana uwo mwana kandi atarakura.

Aba bana bavuze ko inzego z’irengera uburenganzira bw’umwana zigomba kujya zikurikirana ababyeyi babo.

EuphremMusabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka