Umukobwa Uwamahoro arubashywe mu muryango kubera ko yiga ubukanishi

Uwamahoro Emmanueri wiga ubukanishi bw’ibinyabiziga muri IPRC West ishami rya Karongi avuga ko bimutera ishema kuko abandi bakobwa babitinya bavuga ko buruhije, kandi ngo n’ababyeyi be kimwe n’abandi bantu, baramushyigikira.

Uwamahoro niwe mukobwa wa mbere watangiye kwiga ubukanishi bw’ibinyabiziga bikoresha moteri muri IPRC West ishami rya Karongi kandi ni we mukobwa wenyine wiga mu mwaka wa gatandatu w’ubukanishi ryigamwe n’abantu 41.

Iyo umubonye afite turunevisi n’imfunguzo akora moteri y’imodoka, ubona ari ibintu bishimishije, ariko ku rundi ruhande ukibaza ukuntu umwana w’umukobwa yahisemo uwo mwuga ubusanzwe umenyerewe ku bahungu kubera ko usaba imbaraga nyinshi.

Asobanura uko yagiye kwga uwo mwuga muri aya magambo « Njyewe naje mbishaka numva mbikeneye cyane, numva nshaka kwiga ubukanishi bw’ibinyabiziga. Ni njye mukobwa wa mbere wari ubyize muri IPRC West, ariko nateye abandi bakobwa akanyabugabo ko kubyiga, nk’ubu mu wa gatanu no mu wa kane naho hariyo abandi bakobwa babyiga ».

Uwamahoro avuga ko kuba yiga ubukanishi bw’ibinyabiziga bifite moteri bimuhesha ishema kuri we ubwe, ndetse no mu muryango mugari nyarwanda ngo kuko iyo ageze mu buzima busanzwe abantu bamuha agaciro iyo bumvise ko yiga ubukanishi bw’ibinyabiziga ukabona birabashimishije cyan ; no mu ishuli ngo abayobozi ntibamugora cyane kuko baba bumva ko ashobora kugira ikibazo kuko ari umukobwa umwe.

Nubwo umubare w’abakobwa bitabira kwiga ibijyanye n’imyuga wiyongereye, uracyari hasi ugereranyije n’abiga andi masomo. Muri 2008 muri IPRC West ishami rya Karongi higaga abakobwa 10 mu banyeshuri 289. Muri uyu mwaka wa 2013, bageze ku banyeshuli 432, muri bo abakobwa ni 87, mbese nka 20%.

Usanga rero ari umubare muto, kuko hari andi mashuli makuru ushobora kujyamo nka za ULK, ugasanga umubare w’abanyeshuli b’igitsinagore ugeze kuri 52% ; nk’uko bisobanurwa na Mugiraneza Jean Bosco uyobora IPRC West ishami rya Karongi.

Nubwo muri rusange umubare w’abakobwa biga imyuga wiyongereye, abenshi biga mu mashanyarazi no mu ikoranabuhanga kuko byo bidasaba ingufu nyinshi nk’ubukanishi bw’ibinyabiziga.

Ngo abenshi bahitamo kwiga amashanyarazi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteli n’ibyo gutunganya imisatsi. Mugiraneza Jean Bosco avuga ko impamvu nyamukuru ari ukubera ko abakobwa baba badashaka kwiyandunza.

Ese Uwamahoro we ni iki cyamuteye kurenga iyo myumvire akiyemeza kwiga ubukanishi ?

Uwamahoro avuga ko uretse kuba yarakuze yumva ashaka kwiga ubukanishi, ashimira na nyina wamushyigikiye mu bitekerezo bye.

Uwamahoro yishimira ko nyina amushyigikira kandi akanamutera inkunga uko abishoboye. Ngo mu gihe ageze mu mwaka wa nyuma aho bagomba kwandika igitabo gisoza amasomo (mémoire), nyina yamushakiye amafaranga akeneye kugira ngo azandike igitabo cye neza atuje.

Uwamahoro Emmanuerie na mugenzi we w'umuhungu barimo gukora moteri y'imodoka.
Uwamahoro Emmanuerie na mugenzi we w’umuhungu barimo gukora moteri y’imodoka.

Ku kibazo cy’abakobwa banga kwiga ubukanishi ngo batiyanduza, Uwamahoro asobanura ko hariho ibikoresho bigezweho bifashisha mu kazi bakagakora batiyanduje nk’uko bamwe babikeka.

Agira ati « Nk’ubu muri IPRC West dufite vision yo gukoresha ibikoresho bigezweho mu igariji ryacu, hari agatanda abakanishi baryamaho bagiye munsi y’imodoka, n’iyo waba ufite imisatsi ukaba wakaryamaho ukajya munsi y’imodoka ugakanisha kandi ukavamo nta mwanda ukugiyeho ».

Akomeza ashishikariza abandi bakobwa kuza mu butekinisiye kuko bibahesha agaciro, n’abahungu bakabubaha kuko babona ko ibyo bakora byose n’abakobwa bitabananira. Ati « nageze hano mu 2011, sinigeze nsibira na rimwe, mbona amanota meza kandi ndusha abahungu benshi ».

Si ibyo gusa ariko, ngo ubukanishi bubamo n’amafaranga menshi kuko uwabyize atajya ashomera. Ngo nubwo ataratangira gukorera amafaranga, Uwamahoro iyo agiye iwabo mu biruhuko mu karere ka Ruhango, yegera abandi bakanishi b’abagabo bakamwerekera, rimwe na rimwe bakanamuhemba kuko iyo bamwerekera nawe agira ibyo atunganya byinjiriza igaraji amafaranga.

Uwamahoro avukana n’abandi bakobwa batatu n’abahungu babili. Akurikira umuhungu w’impfura, akaba ari we wenyine wavuyemo yiga umwuga ubusanzwe ufatwa nk’uw’abahungu.

Ubuyobozi bwa IPRC West buvuga ko bufite gahunda yo gushishikariza abakobwa kwitabira amashami y’imyuga, bagatangira gukora ubukangurambaga mu mashuli yisumbuye haba mu mashuli y’imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze no mu cyiciro rusange (tronc commun).

Iyo gahunda kandi ngo n’ubwo izasaba imbaraga nyinshi, izanagera mu baturage no mu rubyiruko hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abazaza kwiga imyuga iciriritse hazazemo abakobwa benshi kubera ko imyuga ifite uruhare mu kurwanya ubukene kandi ugasanga umubare w’abakobwa ari wo mwinshi ku rusha uw’ abahungu mu gihugu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka