SDF yatangije icyiciro cya kane cyo gusaba inkunga yo kwigisha ubumenyingiro

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro no kwigisha imyuga (WDA) kibinyujije mu kigega gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (Skills Development Fund/SDF) cyatangije icyiciro cya kane cyo gusaba amafaranga yo guhugura Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi mu bijyanye n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Kuwa kabiri tariki 03/06/2014, abakozi b’ikigega SDF bari mu karere ka Gakenke kugirango basobanure ibigo n’amakoperative gusaba amafaranga ngo bigishe abantu. Basobanuriwe inzira binyuzwamo ndetse n’ibisabwa ngo bandike imishinga yo guteza imbere ubumenyingiro maze igaterwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.

Livingston Byandaga ni umuyobozi wa SDF (Program Manager), avuga ko baje mu Karere ka Gakenke kugirango basobanure iby’imishinga ukuntu biteye kugirango buri wese yaba uwo mu mugi cyangwa uwo mu cyaro asobanukirwe kimwe birinda ko hari akarere ko mu Rwanda katamenya iby’aya mafaranga.

Livingston Byandaga, umuyobozi wa SDF.
Livingston Byandaga, umuyobozi wa SDF.

Byandaga akomeza avuga ko kuva iyi gahunda yatangira hamaze guhugurwa abantu barenze ibihumbi bibiri mu byiciro bibiri, kandi abarenga igihumbi muri bo bamaze kubona akazi babikesha aya mahugurwa.

Byandaga yongeraho ko nubwo baba bashaka ko imishinga ituruka hasi igakorwa n’abo izagirira akamaro, ariko kandi banifuza ko abayikora bajya bibanda ku bintu byihutirwa.

Ati “hari bimwe ubona Abanyarwanda barimo kwibandaho cyane, nk’ububaji, kuboha imisatsi, ubudozi ugasanga nibyo bikunze kugaragara cyane kandi hari imishinga yindi twifuza ko abantu bajyamo nko kwigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’imishinga ibyaza umusaruro imirasire y’izuba, iyi mishinga yose ntiturayibona”.

Vianney Habanabakize uyobora ishuri ryigisha ubumenyingiro (VTC) rya Janja, avuga ko nubwo mbere bari barateguye umushinga ariko nyuma yijonjora ntibaze kubasha gukomeza kubera bimwe mu byangomba batari bujuje ngo bagiye kugenda banoze umushinga wabo, buzuze n’ibisabwa byose.

Ati “gahunda nk’iyi izamura ireme ry’uburezi bw’imyuga dutanga haba ndetse no kuba twazana abandi bantu bafite ubunararibonye muri iyo myuga kubera ko haba habonetse inkunga bakishurwa bijyanye nuko bifuza ariko nabo bagatanga imyuga ifite ireme”.

Umuyobozi wa SDF, Lingstone Byandaga, arimo gusobanurira abayobozi b'ibigo by'amashuri uburyo bakwaka inkunga yo kwigisha ubumenyingiro.
Umuyobozi wa SDF, Lingstone Byandaga, arimo gusobanurira abayobozi b’ibigo by’amashuri uburyo bakwaka inkunga yo kwigisha ubumenyingiro.

Straton Hagumimana uyobora EAV Rushashi avuga ko batahanye ingamba nyinshi cyane kuko babonye ahantu hari amafaranga agomba kugirira akamaro abaturage ariko amashuri afite imyuga mu nshingano zayo akaba ataragerageza kuyakoresha kandi bakagombye kuba urumuri rw’abaturage babakikije.

Hagumimana akomeza avuga ko ikintu kiza imyuga igeza ku rubyiruko kuri kino gihe aru uko bibafasha kwihangira imirimo bikagabanya ubushomeri kuko n’abagiye muri sitage usanga kugaruka ku ishuri biba ikibazo kubera ko baba bashaka kubagumana bitewe n’ubumenyi baba bafite.

Mu byiciro bibiri bimaze kurangira ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda kimaze gutanga amafaranga miliyari 1 na miriyoni 300 kandi hari n’ikindi cyiciro kigiye kurangira gishobora kuzasohokamo angana nayo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka