Rutsiro: Ibigo by’amashuri birasabwa kugaragaza imibare nyayo y’abana bataye ishuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ay’isumbuye yo mu karere ka Rutsiro bafatanyije n’abashinzwe uburezi mu karere n’imirenge bari mu gikorwa cyo gukusanya imibare nyayo igaragaza abana bataye ishuri muri uyu mwaka wa 2014 kugira ngo ayo makuru yifashishwe mu gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri ndetse no gukora igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.

Abo bayobozi basabwe gusubiramo neza iyo mibare nyuma y’uko hari iyari yatanzwe ku karere igaragaza ko hari abana benshi bataye ishuri nyamara atari ko bimeze. Hari nk’ibigo by’amashuri abanza byagaragajwe ko byatakaje abanyeshuri benshi harimo nk’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamyumba cyatakaje abanyeshuri 577, ikigo cy’amashuri abanza cya Mbeli gifite abanyeshuri 337 bataye ishuri, Ikigo cyamashuri abanza cya Mubuga gifite abanyeshuri 264 bataye ishuri.

Mu mashuri yisumbuye iyo mibare igaragaza bimwe mu bigo bifite umubare munini w’abanyeshuri bataye ishuri harimo nka Collège de la Paix Rutsiro ifite abanyeshuri 111 bataye ishuri. Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwamiko na ho ngo abanyeshuri 165 bataye ishuri, mu gihe mu rwunge rw’amashuri rwa Rwingongo abanyeshuri 107 na bo ngo bataye ishuri.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo bavuga ko amakosa yatumye hagaragazwa imibare itari yo y'abataye ishuri yaturutse ku buryo bwakoreshejwe mu gukusanya imibare.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko amakosa yatumye hagaragazwa imibare itari yo y’abataye ishuri yaturutse ku buryo bwakoreshejwe mu gukusanya imibare.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro, Habiyambere Jean Philippe, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe amafishi yo kuzuzaho amakuru atandukanye harimo n’imibare y’abanyeshuri bata ishuri, ariko habaho kuzuza ayo mafishi nabi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ngo ntabwo bitondeye iyo fishi ngo bayuzuze neza ku buryo amakuru agaragara yo ku bigo bimwe na bimwe usanga atari yo kuko hari nk’aho usanga ¼ cy’abanyeshuri barataye ishuri nyamara atari byo. Ikibazo cyagaragaye ngo ni uko imibare batayishyize neza aho yagombye kujya, bityo bigatuma hatangwa amakuru atari yo.

Zimwe mu mpamvu zituma hatangwa imibare itari yo ngo ni uko hari ibigo by’amashuri bisibiza abanyeshuri benshi hirengagijwe amabwiriza ajyanye no gusibiza abanyeshuri ntibandikwe mu basibiye cyangwa mu bimutse, bagafatwa nk’abataye ishuri kandi nyamara bari ku ishuri.

Impamvu babasibiza ngo ni uko biba bigaragara ko nta bumenyi bafite bubemerera kwimuka, bityo ibigo by’amashuri bikababuza kwimuka kugira ngo batazatsindwa ibizamini bya Leta bagasebya ikigo.

Ahandi imibare ipfira ngo ni ku banyeshuri barangiza ku kigo cyangwa bimukira ahandi ariko ugasanga bandikwa mu bataye ishuri. Hari n’abana bimukana n’ababyeyi babo bakajya gutura ahandi ariko bahagera bagakomeza kwiga, nyamara na bo ugasanga babarwa mu bataye ishuri.

Mu karere ka Rutsiro batahuye hakiri kare ko muri izo raporo zaturutse ku bigo by’amashuri harimo amakosa, biyemeza kuzisubiramo no kuzikosora vuba bitarenze muri izi ntangiriro z’ukwezi kwa munani 2014 kugira ngo nyuma iyo mibare izakusanyirizwe hamwe, yoherezwe ku rwego rw’igihugu igaragaza amakuru nyayo y’abana bataye ishuri muri uyu mwaka wa 2014.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuze ko bagiye kurushaho kunoza raporo zigaragaza abataye ishuri nyuma yo gusobanurirwa neza uko bikorwa.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuze ko bagiye kurushaho kunoza raporo zigaragaza abataye ishuri nyuma yo gusobanurirwa neza uko bikorwa.

Mu gihe hagikusanywa imibare nyayo y’abana bo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye bata ishuri mu karere ka Rutsiro, Habiyambere ushinzwe uburezi mu karere avuga ko gukumira abanyeshuri bata ishuri biri mu mihigo y’akarere.

Mu mirenge yose habonekamo abana bata ishuri, ariko imirenge ya Rusebeya, Manihira na Mukura ni yo ikunda kurangwamo umubare munini w’abana bata ishuri bitewe n’uko bajya gushaka akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu buhinzi bw’icyayi ndetse no bikorwa bya VUP.

Zimwe mu ngamba akarere kafashe ni uko umukoresha uzajya agaragara ko yakoresheje abana azajya acibwa amande aremereye cyane mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abo bana bwo kugana ishuri.

Mu karere hashyizweho na gahunda isaba amashuri gutanga raporo ya buri munsi y’abana bitabiriye ishuri uwo munsi ndetse n‘abasibye, noneho ikigo gikomeje kugaragaraho umubare munini w’abata ishuri kigakurikiranirwa hafi kugira ngo hasuzumwe ikibazo gihari.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka