Rutsiro : Hasuzumwe ibibazo ibigo by’amashuri bihura na byo mu gutumiza no kwakira ibitabo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kirasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa uburyo bushya bwo gutumizaho ibitabo ikigo kiba gikeneye ndetse bakagenzura niba ibitabo byose byageze ku kigo nk’uko babitumijeho.

Ibyo ngo bizatuma REB yishyura abahawe isoko ryo kugemura ibyo bitabo izi neza ko ibitabo byageze ku mashuri, kandi ko abana babikoresha.

Abakozi ba REB by’umwihariko abo mu ishami rishinzwe integanyanyigisho, barazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu bahugura abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye no gutumiza, kwakira ndetse no gucunga ibitabo bikenerwa mu myigire y’abanyeshuri ndetse no mu myigishirize y’abarimu.

Karera Straton, ushinzwe integanyanyigisho z’ikinyarwanda, ni umwe mu bagize itsinda rishinzwe ibijyanye n’ibitabo bikoreshwa mu mashuri, akaba ari we wahuguye abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rutsiro tariki 08/08/2013.

Umuyobozi w’ikigo cya Collège de la Paix Rutsiro, Jean Claude Tabaruka avuga ko hari ibibazo byajyaga bikunda kugaragara mu kugeza ibyo bitabo ku mashuri, ariko bakaba bizeye ko inama bagiriwe hari icyo zizahindura ku mikorere mibi y’amwe mu masosiyete aba yaratsindiye isoko ryo kugemura ibitabo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bafatiye hamwe ingamba z'abagemura ibitabo bakabisiga mu nzira.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bafatiye hamwe ingamba z’abagemura ibitabo bakabisiga mu nzira.

Uwo muyobozi w’ikigo avuga ko rimwe na rimwe hari abazana ibitabo bakabisiga mu masantere, bagasaba umuyobozi w’ikigo ngo azajye aho babisize abifate. Ati “twamenye ko tuzajya tubasaba ko babigeza ku kigo, akaba ari bwo tubasinyira tubanje kugenzura niba byuzuye neza, dutereho kashi, ubwo ibyo tubasinyiye ni byo bazajya bajyana muri REB bagiye kwishyuza.”

Abayobozi b’ibigo babwiwe ko nibazajya basanga ibyo batumije bituzuye bazajya bandika ku rupapuro buzuriza uwazanye ibyo bitabo ko hari ibitabo bimwe na bimwe atazanye noneho bashyireho umukono na kashi.

Mutabaruka ati “Icy’ingenzi twungutsemo ni uko batubwiye ko ahantu hose tutanyuzwe tubyandikaho, tugashyiraho umukono na kashi kugira ngo nibajya guhembesha muri REB bamenye ko hari ibitubahirijwe neza nk’uko byari biri mu masezerano.”

Umukono na kashi ni ngombwa kuko ubusanzwe hari abagemuraga ibitabo bagahindura ibyo umuyobozi w’ikigo yanditse (niba umuyobozi w’ikigo yanditse avuga ko ibitabo bimwe byabuze, we akandika avuga ko ibitabo byose yabibonye).

Bamwe mu bagemura ibitabo na bo bagize icyo bavuga ku makosa bashinjwa yo gusiga ibitabo mu nzira batabigejeje ku bigo.

Hakizimana Jean D’Amour, umukozi wa Pelican Publishers Ltd, imwe mu masosiyete yemerewe kugemura ibitabo mu bigo by’amashuri ati “ni ikosa ryabaye ntacyo twabikoraho, ariko twiyemeje ko tugomba kubikosora, niba ubonye isoko ukavuga uti ibitabo ndabijyana mbihereze umuyobozi w’ikigo, arebe neza niba ibitabo bye byuzuye kugira ngo ibikorwa byacu bibashe kugira agaciro.”

Umukozi wa REB yabwiye abayobozi b'ibigo ko bazajya basinyira uwagemuye ibitabo amaze kubigeza mu kigo ndetse bamaze gusuzuma ko byuzuye.
Umukozi wa REB yabwiye abayobozi b’ibigo ko bazajya basinyira uwagemuye ibitabo amaze kubigeza mu kigo ndetse bamaze gusuzuma ko byuzuye.

Icyakora n’ubwo hari amakosa bajyaga bakora, ku ruhande rwabo na bo ngo bajya bahura n’imbogamizi ziturutse ku bayobozi b’ibigo. Ngo hari igihe bagera ku kigo bagasanga umuyobozi w’ikigo ntawe uhari, bityo imodoka yazanye ibitabo igasubira i Kigali ikazongera ikabigarura.

Bifuza ko abayobozi b’ibigo bajya babaha gahunda ihamye y’igihe bazaba bari ku ishuri kugira ngo nibagerayo batazababura, kuko iyo bababuze rimwe na rimwe biba intandaro yo gusiga bya bitabo ahantu bitagombaga gusigara.

Abayobozi b’ibigo cyane cyane ibyigisha muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bagaragaza impungenge z’uko nta bubiko bw’ibitabo (bibliothèque) bagira ndetse ko nta n’umukozi uhari wo kubicunga.

Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Karera Straton, asanga igisubizo gihari ari uko ubuyobozi bw’ibigo bwaganira n’ababyeyi ndetse n’inzego z’ibanze, bagafatanya kwikemurira icyo kibazo, nk’uko na mbere babashije gufatanya bakiyubakira ibyumba by’amashuri abana bigiramo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka