Rutsiro: Abanyeshuri bagarutse ku ishuri basanga zimwe mu nyubako zitameze neza

Abanyeshuri biga ku kigo cya Collège de la Paix Rutsiro barasaba ubuyobozi by’icyo kigo gusana zimwe mu nyubako zitameze neza kubera ko zishaje, n’izindi zasakambuwe n’umuyaga.

Amwe mu macumbi n’ibiro by’umuyobozi w’ikigo (direction) byasakambuwe n’umuyaga, utwumba two kogeramo (douches) twasenyutse utundi tukaba dushaje, ndetse n’inkono zo gutekeramo (muvero) na zo ngo zirashaje.

Abanyeshuri bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwakabaye kuba bwarabikoze mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2013 utangira nyamara ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko byatewe n’uko amafaranga yari ataraboneka, kandi ngo bizatwara icyumweru kimwe kugira ngo ibigomba gukorwa bibe byarangiye.

Ubwo abanyeshuri bajyaga mu biruhuko mu mpera z’umwaka wa 2012, ubuyobozi bw’ikigo bwababwiye ko nibagaruka ku ishuri bazazana amafaranga 6500 y’inyubako yiyongera ku y’ishuri.

Abanyeshuri bifuza kubakirwa andi mazu yo gukarabiramo kuko ayo bafite ashaje.
Abanyeshuri bifuza kubakirwa andi mazu yo gukarabiramo kuko ayo bafite ashaje.

Abo banyeshuri ngo batekerezaga ko ikigo kizavugana n’abubatsi bakavugurura inyubako zishaje, hanyuma abanyeshuri baza gutangira bagatanga ayo mafaranga batumwe ariko nibura bagasanga inyubako zararangiye nk’uko umwe muri abo banyeshuri yabisobanuye.

Ati: “ Twari kuza wenda twishyura ariko barabisanishije noneho bagahita bahemba abakozi none twasanze bitarakozwe. Ubu se amasabune ane yo koga bantumye nzajya nyakarabira he?”

Umucungamutungo w’ikigo cya Collège de la Paix Rutsiro, Sezibera Etienne avuga ko mu kiruhuko hari bimwe babashije gusana n’ubwo umuyaga udahwema kubasenyera, ibisigaye na byo ngo bazakomeza kugenda babivugurura ndetse bubaka n’ibindi bishya muri uyu mwaka wa 2013.

Naho kuba abanyeshuri baragarutse gutangira hari inyubako zitameze neza, ngo byatewe n’uko nta mafaranga ahagije yo kubikora ikigo cyari gifite.

Kuba abanyeshuri baragarutse ku ishuri ngo biratanga icyizere ko amafaranga agiye kuboneka ku buryo ibikeneye kubakwa bizakorwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ubuyobozi bw’ikigo buteganya kuzitira ikigo, kubaka izindi nyubako nshya ndetse no kugura imirima iri mu nkengero z’ikigo.

Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko amafaranga 6500 yongerewe ku yo abanyeshuri basanzwe bishyura bikozwe ku bwumvikane hagati y’ababyeyi n’ikigo.

Amafaranga yose hamwe umunyeshuri asabwa kwishyura muri iki gihembwe cya mbere ni 43600 ku biga mu cyiciro rusange, mu gihe abiga guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu bo bishyura 50600.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka