Rusizi: GS St Bruno Gihundwe ryatangiye umubano na Ecole St Michael Alicange ryo mu Burundi

Babifashijwemo na Diyoseze Gatorika ya Cyangugu ishami rishinzwe uburezi gatorika, ishuri ryisumbuye GS St Bruno de Gihundwe mu karere ka Rusizi ryatangiye umubano na Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi ryifashe mu bihugu duhana imbibe.

Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 04/11/2012 abarimu 38 bo muri GS St Bruno de Gihundwe basuye bagenzi babo bo mu Burundi kubera ko icyo gihugu gifite byinshi gihuriye ho n’u Rwanda mu mateka, haba mu bukoroni na nyuma yabwo.

Bakigera i Bujumbura abarimu bo muri GS St Bruno Gihundwe bagiye mu mashuli buri mwarimu akajya kureba uko bagenzi be bo mu Burundi batanga amasomo buri wese mu isomo yigisha.

Mgr Rwakabayiza Dieudonne ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko uru rugendo rugamije ubufatanye mu by’uburezi kuri ibi bigo byombi byashinzwe n’abamisiyoneri bera ndetse no kugendera ku mateka ibihugu byombi byaciyemo bategura ejo hazaza heza.

Abarimu bo muri GS St Bruno de Gihundwe basuye Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi.
Abarimu bo muri GS St Bruno de Gihundwe basuye Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi.

Ikigo St Michael Alicange kiri mu bigo byigenga bigira umwanya mwiza mu mitsindishirize y’abana mu Burundi kandi ngo hari ibanga abo muri GS St Bruno bakwiye kuhavana dore ko usanga baba bahawe ibikoresho byose na Leta nyamara ugasanga gutsinda kw’abanyeshuli kudashimishije cyane.

Abarimu bamaze gusura amashuri, begeranye na bagenzi babo bakajya babazanya ibibazo byerekeye imyigishirize. Icyagaragaye ngo ni uko Abarundi bakiri muri gahunda y’imyigishirize yashyizweho n’Ababiligi itangwa mu Gifaransa kandi iha umwarimu umwanya uhagije wo gusobanura mu gihe muri GS St Bruno de Gihundwe bo bifashisha abanyeshuli mu kugera ku ipfundo ry’isomo.

Gasore Merchias wigisha muri GS St Bruno avuga ko ikigo basuye i Burundi hari byinshi bahigira : icya mbere kandi cy’ingenzi ngo ni imyitwarire y’abanyeshuri ; bafite isuku kandi bafite n’ikinyabupfura mu gihe bimenyerewe ko abanyeshuri bo mu mijyi bakunda kunanirana no kurangara mu ishuli.

Umuyobozi wa Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi aganira n'abarimu bo muri GS St Bruno.
Umuyobozi wa Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi aganira n’abarimu bo muri GS St Bruno.

Mama Enatha, umubikira ukuriye icyo kigo nawe yavuze ko ashimishijwe n’uru ruzinduko ashima ko bazashobora kungurana byinshi cyane ku buryo bwo kwigisha (methodology) buha umwana umwanya mubyo yiga, ururimi rw’icyongeraza rwateye imbere mu Rwanda, kimwe na gahunda yo kwigisha ingunga ebyiri (double shiffting).

Abarimu bo mu bigo byombi bishimiye uru ruzinduko dore ko hari n’abari bageze mu gihugu cy’u Burundi ku nshuro ya mbere.

GS St Bruno ni ikigo cya kiriziya gatorika kiriho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 gifashwa na Leta. Ishuli St Michael Alicange ni iry’ababikira b’abene Mukama ryo rikaba ryigenga.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese nibura minerval yabo irihasi ugereranyije niyo murwanda .

zapis yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ntabwo bavugaSt Michel Alicange bavuga St Michel Archange

Gi yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka