Ruhango: Abanyeshuri ba Sainte Trinite barajwe hanze iminsi ibiri kuko batarishyura amafaranga y’ishuri

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite riri mu Ruhango, bamaze iminsi ibiri barara hanze ubuyobozi bw’ikigo bwarababujije kujya aho barara, bitewe n’uko baje gutangira ishuri batarishyura.

Aba banyeshuri bavuga ko bubahirije gahunda yo kugira ku ishuri ku gihe ariko bakigera ku ishuri ryabo, ubuyobozi bwabakoreye isuzuma, abarangije kwishura berekwa aho bagomba kuryama, abandi babaraza hanze.

Bamaze kubona ko barimo kuvustwa uburenganzira bwabo, abanyeshuri bashatse kujya kwigaragambya imbere ya Polisi, ariko uhagarariye iki kigo imbere y’amategeko Usengumuremyi Jean Marie Vianney abakingirana mu kigo kugira ngo badasohoka.

Ubwo twageraga muri iki kigo tariki 03/09/2012, abana bari bakiri mu gihirahiro.
Ubwo twageraga muri iki kigo tariki 03/09/2012, abana bari bakiri mu gihirahiro.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buhakana ibitangazwa n’abanyeshuri, buvuga ko nta munyeshuri bwaraje hanze.

Hanganimana Jean de Dieu, umuyobozi w’icyi kigo yagize ati “nibyo koko abana baje kuwa gatanu, turabagaburira ndetse tubereka n’aho baryama. Rwose ibyo ntitwabikora kuko natwe turi ababyeyi”.

Nubwo uyu muyobozi abihakana, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhangobwo bwihanangirije abayobozi bose b’ibigo by’amashuri, ko batagomba kuraza abana hanze.

Tariki 02/09/2012, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yohereje ubutumwa ku bayobozi bose b’ibigo by’amashuri mu karere ka Ruhango abasaba kwkira abana bose n’iyo baba batazanye ibisabwa byose.

Ubwo butumwa bugira buti “ndabibutsa ko abana muri kwakira bagomba kugera ku kigo hakiri kare, kandi ku gihe, bityo ntimubaraze hanze bahagaze kubera impamvu iyo ariyo yose, umwana utazanye ibikoresho byuzuye cyangwa minerval nawe arakirwa, ugahamagara ababyeyi be mu gahana igihe cyo kubishaka, batabyubahiriza mukabimenyesha ubuyobozi bw’akarere bugafatanya kumvikana ku cyemezo cyafatwa”.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “umuyobozi w’ikigo cyangwa nyiracyo, uza kurenga kuri aya mabwiriza azahamagarwa atange ibisobanuro, anakurikiranzwe ahanwe. Kuko atashinze ikigo cyo gukora iyicarubozo ku bana b’Abanyarwanda”.

Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye St. Trinite ashinjwa kuba ariwe watanze itegeko ryo kuraza abana hanze.
Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye St. Trinite ashinjwa kuba ariwe watanze itegeko ryo kuraza abana hanze.

Nyuma yo kubona ibi byose twashatse kumva icyatumye Usengumuremyi Jean Marie Vianney arenga ku mategeko ya minisiteri y’uburezi akaraza abana hanze, ku murongo wa terefone yagize ati “ibyo ushaka byose ibibaze umuyobozi w’ishuri arabizi abikubwire, njye simboneka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje mubyukuri MINEDUD nihaguruke itabare abana biga muri St trinite de Ruhango kuko harimo ibibazo ntagobigisha kd abana baba barishuye ariko ntamwarimu babona ndetse numwanda uhagaragara mu minsi mike na korera irafata abana NA MENISANTE nihaguruke irengere abana biga murikino kigo.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka