Nyaruguru hatashywe ishuri ry’imyuga ryubatswe ku nkunga ya World Vision

Umuryango utegamiye kuri Leta World Vision wamuritse ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro wubatse mu karere ka nyaruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bw’umwana w’umunyarwanda kandi akiga agamije kwihangira imirimo.

Iri shuli ryubatswe kubufatanye bw’umuryango World Vision, akarere ka Nyaruguru ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuli y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda (WDA).

World Vision yatanze ibihumbi 519 by’amadolari y’Amerika ahwanye na miliyoni 315 n’ibihumbi 552 by’amafaranga y’u Rwanda. Akarere ka nyaruguru katanze ubutaka bwubatsweho iryo shuli bufite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’urwanda naho ikigo cya WDA kizatanga ibikoresho bikenewe bizakoreshwa muri iryo shuli, bikazaba bifite agaciro ka miliyoni 400 z’amanyarwanda.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau yavuze ko kubaka iryo shuli biri muri gahunda yo gushyigikira Leta y’u Rwanda mu cyerecyezo yihaye cyo kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ati “Dukeneye abantu bahanga imirimo, ntidukeneye abashakisha imirimo”.

Munyantwali, Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yashimiye umuryango World Vision uburyo ugira uruhare mu guteza imbere abafatanyabikorwa bawo kandi ukanaha umwanya abagenerwabikorwa bawo bitandukanye no mu gihe cyashize aho uwatanze impano ari we wagenaga byose.

Ishuri TVET Kibeho ryatashywe kuwa gatatu tariki 08/08/2012 rigizwe n’inyubako enye zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuli 500, rikazatangira muri Mutarama umwaka utaha wa 2013.

Rizakira abanyeshuri baturutse mu mirenge 5 muri 14 igize akarere ka Nyaruguru ariyo Kibeho, Mata, Kivu, Rusenge na Munini hamwe n’abazaturuka mu turere duhana imbibe na Nyaruguru, ari two Huye na Gisagara.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka