Ngororero: Abayobozi b’amashuri babeshye imibare barishyuzwa hafi miliyoni 3 bahawe agenerwa abanyeshuri
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri iri hejuru y’abo bafite ku bigo bagamije guhabwa amafaranga menshi bagenerwa na Leta kuri buri mwana, buri muyobozi arasabwa kwishyura ikinyuranyo cy’amafaranga yakiriye ahwanye n’umubare w’abanyeshuri yongereye ku rutonde kandi atabafite.
Kubera iki cyemezo, abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 20 mu karere ka Ngororero bagaragaweho ayo makosa barasabwa gusubiza amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 900, bahawe muri ubwo buryo.
Muri aka karere, hari ibigo usanga byarongereye imibare cyane, nk’ikigo kimwe cyagaragaye ko cyongereye abana 209 bose badahari, ku rutonde rw’abagenerwa amafaranga (Capitation Grants) na minisiteri y’uburezi, aya makosa bakaba bagomba kuyaryozwa nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero.
Mu gihe hari abasanga ibi bikorwa nkana kubera gushaka amafaranga, aba bayobozi b’amashuri bo bavuga ko uko kunyuranya biterwa n’uko hari abana baba baratanzwe ku rutonde rw’abiga, ariko nyuma bakava mu ishuri cyangwa bakimukira ahandi kandi raporo zaramaze kugezwa mu nzego zo hejuru.
Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero, Musabyingabire Petronille, we asanga ayo makosa aterwa n’ubushake cyangwa uburangare kuko buri gihembwe abayobozi b’amashuri baba bafite raporo bagomba gutanga kandi zirimo n’imibare y’abanyeshuri bafite, ariko bamwe bakaba batabikora cyangwa bakagarura urutonde rwatanzwe mbere.
Iki cyemezo ngo kizafasha mu kumenya imibare nyakuri y’abanyeshuri akarere gafite ndetse binagabanye amafaranga Leta yatangirage abanyeshuri badahari.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|