Ngoma: Umuyobozi wa E.S Mutenderi yarekuwe

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye E.S Mutenderi yarekuwe na parike, tariki 06/02/2012, nyuma yo kugezwa imbere y’ubucamanza akisobanura ku byaha yakekwagaho bya ruswa mu guha abanyeshuri 300 imyanya mu kigo cya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Maombi Gapira Bonneur, ubwo twavuganaga kuri telefone mu gitondo cya tariki 08/02/2012, yatangaje ko nta kibazo afite kandi ko ubu agiye guhita akomeza imirimo ye y’ubuyobozi bwa E.S Mutenderi.

Maombi yafashwe n’inzego za police y’igihugu tariki 03/02/2012 hamwe n’abarimu babili ndetse n’umukozi ushwinzwe imyitwarire muri iki kigo (animateur). Bose bitabye parike kuri uyu wa Mbere Maombi agahita arekurwa ariko abandi batatu baracyakurikiranweho icyaha cya ruswa dore ko harimo n’uwiyemerera ko yafashe amafaranga ibihumbi 40 nyuma yabona bikomeye akayasubiza.

Uyu muyobozi ahakana ko atamenye ko hari abakiraga ruswa kugira ngo bakirwe muri iri shuri. Yabidusobanuye muri aya magambo: “Njyewe nabonaga abakozi banjye bansaba ko nabaha amashuri ku nshuti zabo nanjye kuko nabonaga imyanya ihari nkabemerera ariko sinzi niba barabanzaga kubaha amafaranga. Njewe parike mu bushishozi bwayo yampanaguyeho icyo cyaha cya ruswa kuko ntagikoze”.

Ifungwa ry’aba bayobozi ryaje rikurikira iyirukanwa ry’abanyeshuri bagera kuri 300 bari bahawe ishuri mu kigo cya E.S Mutenderi birukanwe kuko bari bahawe ishuri ku buryo bunyuranije n’amategeko.

Bamwe muri abo banyeshuri birukanywe tariki 01/02/2012 bari bafite ikibazo cy’aho baziga kuko amwe mu mashuri bigagaho mbere yafunze ariko umuyobozi w’intara y’iburasirazuba abahumuriza asaba ubuyobozi bw’uturere gukemura icyo kibazo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka