Musanze: Umubare w’abarimu bigisha Icyongereza ukomeje kwiyongera

Nyuma y’uko bamwe mu barimu bakunze kugaragaza imbogamizi mu kwigisha Icyongereza, akarere ka Musanze kamaze kubonera umuti icyo kibazo, bitewe n’inyigisho zitandukanye zigenda zihabwa abarimu mu rurimi rw’icyongereza.

Ikigo Musanze Opportunity Center School, ni kimwe mu bihugura abarimu mu kuvuga, kwandika ndetse no kwigisha ururimi rw’Icyongereza.

Iki kigo giherereye mu kagali ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, mu gihe cy’amezi ane cyahuguye abarimu 38, bose bahabwa impamyabushobozi zemeza ko bashoboye kwigisha Icyongereza kandi neza.

Frances KLINCK, umuyobozi wa Musanze Opportunity Center School, avuga ko imwe mu ntego bihaye, ari ukuzamura urugero rw’abarimu bigisha icyongereza kugirango barusheho gutanga uburezi bufite ireme ryisumbuyeho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, asaba abarimu bakomeje guhabwa amasomo mu rurimi rw’Icyongereza gukoresha ubumenyi bahawe maze bakarushaho kwigisha Icyongereza cy’umwimerere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka