MINEDUC yemeza ko u Rwanda rufite ireme ry’uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi, Dr Mathias Harebamungu, yemeza ko u Rwanda rumaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, ugeraranyije n’imyaka 18 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 03/09/2012, Dr Harebamungu yasobanuye ko abantu bakunze kwibeshya ngo kutamenya ikintu runaka ni cyo kigaragaza kubura ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ireme ry’uburezi si ukumenya ngo 1+1=2, nta nubwo waripima ku munzani, ahubwo ureba uko aho abantu bigira hameze, niba hari abarimu babyigiye kandi babifitiye ubushobozi”.

Harebamungu yatanze urugero rw’umwarimu ufite ‘license’ mu mibare ko agomba no kumenya kuyigisha, hanyuma ukanareba niba hari imfashanyigisho n’integanyanyigisho.

Yakomeje asobanura ko abantu biga kugira imitekerereze isesengura buri kintu; nk’urugero umwarimu ashobora kujyana abana mu ntabire, iyo akandagiye ikika, akabasonurira ko ahantu hitse hangana n’ibiro afite.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yishimira ko ibyangombwa byose bihari kugira ngo ireme ry’uburezi ribe rihagije, ugereranyije n’igihe cy’imyaka 18 ishize u Rwanda rubayemo Jenoside, kandi ngo ntawakwirengagiza ko rwahereye ku busa.

Yavuze ko amashuri abanza afite abarimu 86% bize kwigisha, ayisumbuye akagira abagera kuri 67%.

Icyo kigereranyo gito kiraterwa n’ishyirwaho ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE), ariko uko umwaka ushira niko haba habonetse abaziba icyo cyuho cyo kubura abarimu babyigiye; nk’uko Dr. Harebamungu yasobanuye.

Buri kigo cya 9YBE (ubu byageze ku myaka 12) gifite imfashanyigisho za siyansi, kandi muri rusange mu mashuri abanza abana babiri basangira igitabo, naho mu yisumbuye abanyeshuri batanu bakaba aribo basangira igitabo.

Dr. Harebamungu yemeza kandi ko umuntu wiga acumbikirwa cyangwa uwiga mu mujyi hafatwa nk’ahari imfashanyigisho zihagije atari we utsinda neza, kuko yabonye abanyeshuri bo mu karere ka Nyagatare baba aba mbere ari benshi mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize.

Nubwo Dr. Harebamungu yasobanuye ku kijyanye n’ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ntabwo yashoboye kuvuga uko byifashe mu mashuri makuru na Kaminuza.

Mu mwaka wa 2008, ubwo Perezida Kagame yasuraga Kaminuza y’u Rwanda, yayinenze kuba abanyeshuri basohokamo badashobora guhatana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Ni igisebo kubona umunyeshuri wize hano, adashobora no kwandika ibaruwa isaba akazi. Abantu bize mu Rwanda bahabwa imirimo hanze mu bindi bihugu, bakabanza gusubiramo ibyo bakagombye kuba barize mu ishuri!”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo
ese reb yaba yasohoye result for s3and p6

hagenimana yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka