Kabarondo: Biyemeje gukuraho impamvu zose zituma abana bata amashuri

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, Ntirenganya Gervais, avuga ko ubuyobozi bw’uwo murenge bwafashe ingamba zo gukuraho impamvu zose zituma abana bata amashuri.

Abana b’i Kabarondo ngo bata amashuri bagiye mu buzererezi no gushaka akazi ko gukora mu ngo nk’uko uwo muyobozi abivuga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, mu murenge wa Kabarondo hari habaruwe abana bagera kuri 30 bataye amashuri ariko uwo mubare wagiye ugabanuka kuko umwaka wa 2012 wagiye kurangira abana bose barasubijwe mu mashuri.

Kugira ngo abana bari barataye amashuri bayasubizwemo ngo byatewe n’uko ubuyobozi bwashyizeho imbaraga mu bukangurambaga ku mpande zose zirebwa n’uburezi bw’abana.

Ntirenganya Gervais, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabarondo.
Ntirenganya Gervais, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo.

By’umwihariko abayobozi b’amashuri n’abagize komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri ngo bagize uruhare cyane muri ubwo bukangurambaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo avuga ko biyemeje gutera intambwe idasubira inyuma barwanya icyo ari cyo cyose cyatuma abana bata amashuri. Avuga ko ubukangurambaga ku babyeyi buzakomeza gukorwa, bukajyana n’igenzura rya buri gihe harebwa niba nta mwana wataye ishuri.

Yongeraho ko ibyo bizajyana no guhana ababyeyi bizagaragara ko bavana abana mu mashuri bajya kubakoresha mu mirimo itandukanye.

Uwo muyobozi anavuga ko inzego zose kuva ku bayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange basabwa kugaragaza uruhare rwa bo kugira ngo umurenge wa Kabarondo uzakomeze guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka