Intore ziri ku rugerero nibo bayobozi b’ejo hazaza h’igihugu - Bakusi

Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu mu bikorwa byo ku rugerero ngo rufite amahirwe akomeye kuko ruri gutangira kwitegura kuzaba abayobozi b’igihugu mu minsi iri imbere; nk’uko byemezwa na Bakusi Alphonse ushinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu.

Bakusi avuga ko abitabiriye urugerero bagaragaje ko bafite umutima wo kwitabira ibikorwa by’igihugu, bakaba bakwiye kuzongera kwiyambazwa aho ari ngombwa hose, ngo naho abatitabira baretse umuryango Nyarwanda ko batiteguye kuwufasha no kuwutumikira kandi ngo baribuza amahirwe akomeye mu gihe kiri imbere.

Ubwo yasuraga Intore ziri ku rugerero mu karere ka Rwamagana, Bwana Bakusi yagize ati “Kubura mu bikorwa by’urugerero ni ukwitesha amahirwe menshi kuko ejo hazaza ari ah’abitabira gahunda z’igihugu kuko abo ari bo n’ubundi sosiyeti Nyarwanda iziyambaza no mu yindi mirimo, naho abatitabira bakaba barifungiye imiryango kuko nta wundi wakwizera ko azabiyambaza ngo bamutumikire.”

Intore zitabiriye urugerero neza zizashimirwa ko zatanze umusanzu mu kubaka igihugu.
Intore zitabiriye urugerero neza zizashimirwa ko zatanze umusanzu mu kubaka igihugu.

Urubyiruko ruri ku rugerero rugizwe n’abasore n’inkumi basaga ibihumbi 36 barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri ushize wa 2012, bakaba barahurijwe hamwe mu itorero ry’igihugu ngo bigishwe umuco Nyarwanda, indangagaciro n’amatwara y’iterambere.

Ubwo bari mu itorero ry’igihugu kandi, aba basore n’inkumi bahize imihigo inyuranye bahise bajya gusohoza mu bikorwa by’urugerero bakorera hafi y’iwabo bagamije kuzana impinduka nziza iwabo aho batuye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buremeza ko mu mezi arindwi izi ntore zimaze ku rugerero zimaze gukora ibikorwa byinshi by’amajyambere birimo gutanga ingufu z’amaboko ndetse n’ubukangurambaga.

Mu karere ka Rwamagana harabarurwa intore 1137 ariko abagera ku 1111 nibo bakomeje ibikorwa byo ku rugerero, naho mu Rwanda hose hari hitezwe ko intore ibihumbi 40 na 730 zizitabira ibikorwa byo ku rugerero, ariko ngo ubu harabarurwa ibihumbi 36 na 660 bari ku rugerero.

Alphonse Bakusi mu ifoto y'urwibutso n'intore za Rwamagana.
Alphonse Bakusi mu ifoto y’urwibutso n’intore za Rwamagana.

Umutahira w’Intore Bakusi aravuga ko hari bamwe mu bari kwitabira urugerero bananiwe gusohoza ibyo bahize kugera ku munsi wa nyuma ku mpamvu zitandukanye.

Biravugwa ko bamwe muri bo bagiye mu mashuri hirya no hino, abandi bakabona akazi, ndetse n’abandi bagacika intege bose ariko bakaba banengwa ko batasohoje imihigo yabo.

Biteganyijwe ko izi ntore zizasoza ibikorwa by’urugerero kuwa 28/06/2013 aho bazamurika imihigo yabo n’uko bayisohoje ku rwego rwa buri Murenge mu gihugu cyose.

Abazasoza bazahabwa ibyemezo n’urwego rw’Itorero ry’igihugu, bashobora kuzajya bagaragaza mu nzego zinyuranye igihe bibaye ngombwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka