Innovative Africa ngo izazana abashoramari mu burezi n’ikoranabuhanga

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko inama yiswe Innovative Africa irimo gutegurwa kubera i Kigali mu cyumweru gitaha izazamo abashoramari b’ibigo bikomeye ku isi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo bafashe kuvugurura ireme ry’uburezi hashingiwe ku ikoranabuhanga.

MINEDUC ifite guhunda y’igihe kirekire yo gufasha amashuri gutanga uburezi bwujuje ibisabwa (smart classes), mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi guhera mu mashuri abanza kugera muri za kaminuza; aho abikorera ari bo ngo bahabwa ishingano yo guteza imbere uburezi mu Rwanda, nk’uko Ministiri muri MINEDUC, Prof Silas Lwakabamba yabitangaje.

Yagize ati:“Hari ikibazo mu ikoranabuhanga, tukaba dufatanije na Ministeri ibishinzwe (MYICT), mu rwego rwo kuvugurura uburezi; ubu mu gihugu cya Nicaragua barizihiza imyaka itanu bamaze bateza imbere gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, aho imirimo yose iri mu maboko y’abikorera, nta na kimwe Leta ikora”.

Ministiri w'uburezi n'Umuyobozi wa AfricanBrains, batanze ikiganiro ku banyamakuru.
Ministiri w’uburezi n’Umuyobozi wa AfricanBrains, batanze ikiganiro ku banyamakuru.

Inama ya Innovative Africa izabera i Kigali kuva tariki 18-20/11/2014, ngo izavamo imyanzuro isaba abikorera gushora imari mu burezi, mu guhugura abarimu, guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro n’ishyirwaho ry’integanyanyigisho; byose bishingiye ku itangwa ry’uburezi bukoresheje ikoranabuhanga.

MINEDUC yagaragarijwe ikibazo kiri mu mashuri, ko hari ibura ry’ingufu z’amashanyarazi zakoresha ibikoresho by’ikoranabuganga byose, ndetse n’ikoranabuhanga rya internet ubwaryo rikaba rihenze kandi ritari henshi mu mashuri.

“Turashaka ko mu mwaka wa 2016, amashuri yose yo mu Rwanda azaba afite ikoranabuhanga rya internet rifasha buri shuri kwiga isomo iryo ari ryose; aho umuriro w’amashanyarazi uva ku ngomero utazaboneka, hazakoreshwa imirasire y’izuba”, nk’uko byasobanuwe na Nkubito Bakuramutsa, ushinzwe ubujyanama mu by’ikoranabuhanga muri MINEDUC.

Yavuze ko mu mashuri arenga ibihumbi bitatu ari mu gihugu hose, agera kuri 400 amaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi. Amashanyarazi niyo azatuma mudasobwa kuri buri mwana zibasha gukoreshwa ku bigo by’amashuri, nyuma y’uko bamwe mu bana badashobora kuzikoresha iwabo, aho badafite amashanyarazi.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na MINEDUC ifatanyije na AfricanBrains.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na MINEDUC ifatanyije na AfricanBrains.

Kuri ubu hamaze gutangwa mudasobwa ibihumbi 240 ku bana [muri gahunda yiswe One Lap Top per Child], ariko hamwe na hamwe ziracyari mu bubiko, nk’uko hari ibitangazamakuru byabitanzeho urugero mu karere ka Kirehe.

Inama ya Innovative Africa yateguwe ku bufatanye bwa MINEDUC n’ikigo mpuzamahanga cya AfricanBrains, ikaba yaratumiwemo ibigo by’ibihangange ku isi bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, birimo HP, Microsoft, Intel, IBM, Oracle, Google; ndetse n’abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika barimo abaministiri 20.

Leta ngo igamije ko mudasobwa zajya ziteranirizwa mu Rwanda, zikagurishwa ku giciro gihendutse mu gihugu no hanze muri Afurika, nk’uko Bakuramutsa yabisobanuye.

U Rwanda kibaye igihugu cya gatanu muri Afurika kibereyemo iyi nama ihuza za Leta z’ibihugu n’abashoramari mu by’uburezi n’ikoranabuhanga, nyuma Morocco, Zimbabwe, Afurika y’epfo na Botswana.

Iyi nama ije gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize yiswe Transform Africa, iteganya ko ikoranabuhanga rigomba kuyobora imirimo yose igenga ibikorwa bya muntu muri iki gihe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu gihe gitoya rega u Rwanda ruraba rubaye kimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga

adeline yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka