“Imyuga ntiyigwa gusa n’uwananiwe amashuri asanzwe”- Minisitiri w’Uburezi
Ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’imyuga mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, Minisitiri w’uburezi yavuze ko abantu badakwiye gukomeza gutekereza ko bazabeshwaho n’ubuhinzi gusa, ahubwo bakitabira kwiga imyuga itandukanye.
Minisitiri Dr Vincent Biruta yasabye ko hahinduka imyumvire, abantu bakumva ko imyuga igomba kwigwa n’ubishaka atari uwananiwe amasomo asanzwe.
Ati: “mu myumvire ya bamwe haracyarimo ko amashuri y’imyuga yagenewe abananiwe kujya mu mashuri asanzwe, ntabwo ariko bimeze rero, umuntu agomba kwiga umwuga kuko awukunze kandi ushobora kumutunga”.
Minisitiri Biruta yanavuze ko abantu bagomba kumenya ko batazatungwa n’ubuhinzi gusa, ahubwo bakwiye gukangukira kohereza abana babo mu mashuri y’imyuga itandukanye, kugira ngo bazabashe kugira umwuga bakora mu buzima bwabo.
Ati: “ni ngombwa ko tudakomeza gutekereza ko tuzabeshwaho n’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ni ngombwa ko hagira abaturage bakora indi mirimo idashingiye ku buhinzi”.
Minisitiri w’uburezi avuga ko kugira ngo ibi bigerweho, bikwiye ko higishwa imyuga. Akaba ari muri urwo rwego hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku ishuri rizigisha imyuga ry’intara y’amajyaruguru (IPRC).
SHU Zhan, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, yasabye abaturiye iki kigo kukigira icyabo, bakakibyaza umusaruro maze inzozi zabo zikaba impamo, bihangira imirimo ndetse banatanga akazi.
Iki kigo kizitwa IPRC Integrated Polyitechnical Regional Center cy’intara y’amajyaruguru, kigiye kubakwa mu murenge wa Nkotsi akarere ka Musanze.
Jerome Gasana, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imirimo ngiro (WDA) yasobanuye ko iki kigo kizakira abanyeshuri mu byiciro bitandukanye.
Hari abazahabwa amasomo y’igihe cy’umwaka umwe, abaziga icyikiro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye, ndetse n’abazahabwa amasomo ari ku kiciro cy’amashuri makuru.
Iki kigo cyubatswe ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa, ni kimwe muri bigo bitanu bizubakwa mu ntara enye n’umujyi wa Kigali muri gahunda igamije kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu myuga itandukanye.
Iki kigo kizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu, kikazakira abanyeshuri bagera kuri 400. Biteganyijwe ko imirimo y’u bwubatsi izarangira mu gihe cy’umwaka n’igice.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|