Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze neza muri Nyagatare na Gatsibo, ba Malaika Murinzi bahabwa amashimo

Umuryango Imbuto Foundation washyikirije ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza, abasoje icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr. Anita Asiimwe yasabye abana b’abakobwa bahawe ibihembo gukomeza kugira intumbero y’ibyo bagamije imbere mu buzima bwabo ibi ngo bakazabigeraho ari uko bigiriye icyizere mu byo bakora byose.

Uyu muhango wabereye mw’ishuri ry’abakobwa Merry Hill Girls School ry’i Nyagatare, aho abana babakobwa batsinze neza amasomo yabo basoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’umwe muri buri karere watsinze neza asoza amashuri yisumbuye bagera kuri 26 bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bashyikirijwe ibihembo n’Umuryango Imbuto Foundation ukuriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeanette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame akomeje guhemba abakobwa bitwara neza, anabasaba gukomeza kugendera ku buzima bufite intego n'icyerecyezo.
Madamu Jeannette Kagame akomeje guhemba abakobwa bitwara neza, anabasaba gukomeza kugendera ku buzima bufite intego n’icyerecyezo.

Hanahembwe kandi ba Malayika mulinzi 4 barimo 2 mu Karere ka Nyagatare na 2 bo mu Karere ka Gatsibo.Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu Turere twombi Nyagatare na Gatsibo.

Mbere yo guhabwa ibihembo bagenewe n’umuryango Imbuto Foundation bagejejweho ubuhamya bw’abakobwa bamwe bize amashuri yabo neza ubu bakaba bakora mu mirimo itandukanye ibafitiye akamaro bo ubwabo n’igihugu muri rusange, abo bana b’abakobwa bakaba basabwe kubafatiraho urugero.

Mu butumwa bagejejweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Anita Asiimwe wari uhagarariye madamu wa Perezida wa Repubulika muri uyu muhango yibukije abana b’abakobwa ko bagomba guhora bafite icyerecyezo bakurikiye kandi bagahora bigirira icyizere.

Minisitiri uhsinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango arasaba ko utugoroba tw'ababyeyi twahabwa agaciro kuko tuzafasha mu iterambere ry'imiryango n'iry'igihugu muri rusange.
Minisitiri uhsinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba ko utugoroba tw’ababyeyi twahabwa agaciro kuko tuzafasha mu iterambere ry’imiryango n’iry’igihugu muri rusange.

Yabibukije kandi ko iyo bakoze neza bihesha ishema ababyeyi babo ndetse n’igihugu muri rusange kandi nabo bikazabagirira akamaro mu buzima bwabo kuko aribo baba bitegurira ubuzima bufite imbere heza.
Dr Anita Asiimwe yasabye ko akagoroba k’ababyeyi kashyirwamo ingufu kakaba umuco kuko kazaba urubuga rw’ibiganiro no gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu miryango.

Yaboneyeho kwamagana abanyeshuri bitwara nabi bagatwara inda z’indaro nk’ibiherutse kugaragara mw’ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Rwamagana, asaba abana b’abakobwa kujya bagirana inama.

Madamu Radegonde Ndejuru umuyobozi w’Imbuto Foundation yatangaje ko ubutumwa uwo muryango utanga butagenerwa gusa abana b’abakobwa ahubwo bireba n’abana b’abahungu ndetse n’ababyeyi hagamijwe kubaka ejo habo heza.

Ngo Madamu Jeannette Kagame amaze guhemba abagera ku 3466 bitwaye neza.
Ngo Madamu Jeannette Kagame amaze guhemba abagera ku 3466 bitwaye neza.

Uyu muhango waranzwe n’indirimbo n’imbyino aho abakobwa bitwaye neza ubu bita Inkubito z’Icyeza 26 bashyikirijwe ibihembo n’ababyeyi bakiriye abana b’imfubyi mu miryango yabo bita ba Malayika murinzi 4 bahawe ishimwe.

Iyi gahunda yo guteza imbere imyigire y’abakobwa yatangijwe na nyakubahwa madamu Jeannete Kagame muri 2005, ubu hamaze guhembwa abagera ku bihumbi bitatu na 466 kandi ngo muri uyu mwaka wonyine hazahembwa abagera kuri 408.

Naho gahunda yo gukangurira ababyeyi kwita ku bana bose bahembwa ba Malayika mulinzi yatangiye mu mwaka wa 2007 ahamaze guhembwa abagera kuri 283 uyu mwaka wa 2013 hakaziyongeraho abandi 66.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

akagoroba k ababyeyi n ingenzi kuko niho tuzubakira umuryango wacu maze umuryango nyarwanda muri rusange utere imbere n igihugu muri rusange,kandi turashima na ba malayika murinzi kugirango dufashanye kugirango umuco nyarwanda wahozeho ntuzacike kuko kuva kera umubyeyi w umuturanyi ntiyaburaga kurerera cg guha uburere umwana umuturanyi

angel yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

madamu janet kagame warakoze cyane kubw’ibyiza ukorera aba bashiki bacu kugirango bazagire hejo heza.

kim yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka