Ikibazo cy’abanyeshuri ba ISPG kiracyakeneye izindi mbaraga

Nubwo ikibazo cy’abanyeshuri ba Institute Superieur Pedagogique de Gitwe (ISPG) kicaje inzego z’itandukanye, cyakomeje kuburirwa umuti bikaba bigaragara ko hagikenewe izindi mbaraga kugirango kirangizwe mu nzira nziza.

Ikibazo cy’aba banyeshuri barangije mu mwaka wa gatatu w’ubuforomo n’ububyaza mu kigo cya ISPG, cyatangiye kugaragara tariki 22/10/2012, ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwatumizagaho igitaraganya abanyeshuri bari baratashye barimo kwandika ibitabo ngo baze gukora ikizami cya minisiteri y’ubuzima cyagombaga gukorwa tariki ya 29/10/2012.

Aba banyeshuri banze gukora iki kizami bavuga ko ari ku nshuro ya mbere bari bagiye kugikora ndetse bakanabimenyeshwa hasigaye icyumweru kimwe.

Nyuma y’iki kizami, aba banyeshuri 150 bakomeje kwiruka mu nzego zitandukanye ngo zibafashe kubakemurira ikibazo kuko bari batakivuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishuri kuko bwari bwamaze kubatererana muri iki kibazo.

Inzego zirimo intara, munisiteri y’ubuzima, urugaga rw’ababyaza n’ubuyobozi bw’ishuri, bateranye tariki 12/12/2012 kugirango bashakire hamwe umuti w’iki kibazo ariko nta muti wagezweho.

Izi nzego zabanje kujya mu mwiherero w’amasaha atatu n’ubuyobozi bw’ishuri, abanyeshuri bakibaza impamvu babanje kwihererana uruhande rumwe kandi izi nzego zaje ari umuhuza w’impande ebyeri.

Ikibazo cy'aba banyeshuri ba ISPG gikomeje kuba agaterera nzamba.
Ikibazo cy’aba banyeshuri ba ISPG gikomeje kuba agaterera nzamba.

Nyuma y’uyu muhezo, izi nzego zahuye n’abanyeshuri zibabwira ko bagomba kwicarana n’ubuyobozi bw’ishuri bakumvikana uko baziga umwaka utaha bakagaruka gukora iki kizami batakoze.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, ari nawe wari uyoboye iyi nama, yabwiye aba banyeshuri ko bagomba gutuza bakagaruka vuba ku ishuri ndetse anababwira ko bagomba kuziyandikishiriza ubuntu kugira ngo basubiremo undi mwaka.

Kimonyo wari uhagarariye urugaga rw’ababyaza n’abaforomo kimwe n’uwari ugarariye MINISANTE, bo babwiye aba banyeshuri ko bagomba gukora iki kizami, bitabaye ibyo ngo nta cyangombwa nta kimwe bashobora kuzahabwa.

Abanyeshuri bo babwiye izi nzego ko badatinye ikizami, ahubwo ko bahangayikishijwe n’umwanya bazatakaza biga kandi bagacibwa n’andi mafaranga hejuru y’amasomo bize kandi bakaba bari barayatsinze.

Aba banyeshuri bifuza ko icyi kizamini cyazakorwa na barumuna babo umwaka utaha; nk’uko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwarasabye mbere MINISANTE ko ikizami cyayo cyazatangira gukorwa mu mwaka wa 2012-2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka