ICPAR yatangaje ko abatsinze ibizamini byayo ari indi ntambwe yo kuziba icyuho

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje ko abatsinze ibizamini byo gukora uwo mwuga ari 85 muri 205 bari babikoze bahwanye na 40%; ari indi ntambwe yo gukomeza kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.

Abatsindiye kuba abafasha mu by’ibaruramari (CAT), benshi muri bo akaba ari abiga mu Ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (KIM) baragera ku 10, abatsindiye ububaruramari bw’umwuga (CPA) benshi akaba ari abiga muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa abasanzwe ari abakozi ba Leta bakaba ari 43, naho abatsindiye kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi ni 32.

ICPAR yavuze ko urugendo rwo kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari babishoboye (ngo bataragera kuri 500 hose mu gihugu) rukomeje, ndetse ko ari n’inzira yo kwigira kuko imiryango mpuzamahanga n’abashoramari bakomeye, ngo bajyaga gushaka ababaruramari b’abanyamahanga.

“Ni gute umunyamahanga yitwaza icyemezo cy’ububaruramari bw’umwuga, akadutwara imirimo twagombye kwikorera! Hari aho avuga ko kugira ngo agenzure anatange raporo ku miterere y’imari yawe, aguca amafaranga kugera kuri miliyoni ebyiri, nyamara icyo akora kitarenza isaha imwe; hari n’abaca miliyoni eshanu ku igenzurwa ry’akantu kamwe gusa”, Georgie Iradukunda, ushinzwe ibizamini muri ICPAR.

Ababaruramari mu bizamini bibahesha icyemezo no kugira ubunyamwuga buri ku rwego mpuzamahanga.
Ababaruramari mu bizamini bibahesha icyemezo no kugira ubunyamwuga buri ku rwego mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2008, Banki y’isi yari yavuze ko u Rwanda rufite ikibazo cy’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo, kubera kubura ababaruramari babishoboye ku rwego mpuzamahanga.

Ibizamini bya ICPAR bikorwa buri mwaka, aho muri uyu ibyakozwe ku nshuro ya kane byari byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikonabuhanga (ryahoze ryitwa KIST), kuva tariki ya 9-13 Kamena.

ICPAR ivuga ko mu gutanga akazi k’ibaruramari mu Rwanda mu bihe bizaza, inzego zitandukanye zizajya zishingira ku cyemezo gitangwa n’icyo kigo, nk’uko ngo mu bindi bihugu cyangwa mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda icyo cyemezo gikenerwa.

Ikigo cya ICPAR cyashyizweho n’itegeko ryo mu mwaka wa 2008, aho Leta ngo yabonaga hari ikibazo cyo kubura ababaruramari b’umwuga bafasha mu bugenzuzi bw’imari ya Leta ikunze kunyerezwa; ndetse ko hari n’ibigo bisaba ababaruramari bujuje imyitwarire n’ibipimo mpuzamahanga.

Ni ikigo gikorana n’imiryango y’ababaruramari bo mu bihugu hafi ya byose byo ku isi, ku buryo impamyabushobozi gitanga iba ishobora guhesha akazi uwayihawe, aho ari ho hose ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka