Hatangijwe ikigega gishinzwe guteza imbere udushya mu burezi
Minisiteri y’Uburezi yatangije ikigega gishinzwe guteza imbere udushya mu burezi kiswe “Innovation for Education”, kizafasha abafite imishinga igaragaza ko yongera ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Atangiza iki kigega kuri uyu wa kabiri tariki 04/09/2012, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ibitekerezo bizatangwa muri iki kigega bizafasha u Rwanda kuza ku isonga mu karere.
Ati “Bigomba kuba ari ibitekerezo byiza biganisha ku ireme ry’uburezi, ariko bigomba kuba ibitekerezo bigira icyo bihindura mu gihugu cyose. Iki ikigega cyizafasha na Minisiteri y’Uburezi kuba ku isonga mu guhanga no guteza imbere udushya mu burezi”.
Imishinga ireba abakora muri Minisiteri y’Uburezi n’abandi bose bafite aho bahurira n’uburezi nk’abarimu cyangwa itsinda ry’abarimu n’abakora mu burezi mu buryo bw’umwihariko.
Abifuza guterwa inkunga muri iki kigaga basabwa gushaka ibintu bishya bitigeze bigaragara mbere kugira ngo bahabwe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 80 by’amapawundi; nk’uko byatangajwe na Marc Van Der Stouwe, uzaba uyoboye iki kigega.
Icyi kigega cyatewe inkunga na Leta y’u Bwongereza ibinyujije muri DFID, aho yatanzemo amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amapawundi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|