Gisagara: Abana bari mu biruhuko barasabwa kwitondera ibishuko byabaganisha mu ngeso mbi

Abanyeshuri bo mu karere ka Gisagara bari mu biruhuko barasabwa kwitwara neza kuko bikunze kubaho ko bajya muri byinshi bagamije kwinezeza, bikabaviramo kugwa mu ngeso mbi zibakururira ibindi bibazo nko gutwara inda zititeguwe, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ababyeyi batandukanye bo muri aka karere bagaragaje impungenge bavuga ko iterambere risigaye ryiruka cyane ku buryo abana babo baza mu biruhuko ababyeyi bakabona barahindutse bityo bakagira ubwoba ko gusohoka kwabo, gutembera no guhurira mu myidagaduro hanze n’urundi rubyiruko hakorwa n’ibitari byiza bikabateza ibibazo.

Anastasie Mukamudenge utuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, aragira ati “Abana basigaye baza mu biruhuko nkabona barahindutse basigaye bazi utuntu twinshi rimwe na rimwe tw’amayeri bikantera ubwoba ko bashobora no kugira ibindi bajyamo bidasobanutse igihe bari hanze muri bagenzi babo”.

Uyu mubyeyi avuga ko igihe habaye imyidagaduro runaka ituma bahura ari urubyiruko rwinshi inzego zishinzwe urubyiruko zajya ziba arizo zitegura ayo mahuriro yo kwidagaduriramo maze hakabonerwaho gutanga inyigisho ku biyobyabwenge na SIDA.

Abashinzwe urubyiruko nabo bavuga ko batirengagije ibyo ababyeyi bavuga cyane ko kubera gukorana n’urubyiruko rutandukanye banabona byinshi kurusha ababyeyi. Kubera iyo mpamvu bagiye bashyiraho amahuriro muri ibi biruhuko mu mirenge agamije kwigisha ku biyobyabwenge, inda zititeguwe na SIDA.

Abanyeshuri bari mu nyigisho ku biyobyabwenge mu murenge wa Save.
Abanyeshuri bari mu nyigisho ku biyobyabwenge mu murenge wa Save.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara, Noel Rukundo, aragira ati “Ntabwo tuyobewe ko bava mu mashuri atandukanye bafite imico myinshi itandukanye, rimwe na rimwe ishobora no kuba ari mibi, niyo mpamvu dufata umwanya wo kuganira nabo. Ntibyoroshye kurera twese turabizi ariko ababyeyi nibahumure tuzakora ibishoboka”.

Urubyiruko rw’aka karere narwo ruravuga ko rubizi ko hari byinshi birukurura hanze aha ndetse rukavuga ko rwajya rufashwa kenshi mu biganiro no mu nyigisho.

Yves Mukunzi, umunyeshuri uri mu biruhuko mu murenge wa Ndora aragira ati “Iterambere ni hatari, iyo tureba za film twumva dushaka kwambara nk’aba star, tugashaka kwigana ibyo bakora akenshi bitanadutesha agaciro cyangwa bishobora no kuturoha mu ngeso mbi, muri twe hari n’abahita babirangiza bakabigana rwose, icyo mbona rero ni uko abadukuriye bajya baduhora hafi bakatwigisha naho ubundi ntibyoroshye”.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka