Bugesera: Ababyeyi bafite icyizere ko abana babo bavuye i Wawa bazasubira ku murongo
Nyuma y’uko urubyiruko 696 rurangije amasomo mu kigo ngorora muco no kwigisha imyuga kiri ku kirwa cya Wawa taliki 1/8/2014, ababyeyi bo mu karere ka Bugesera bafite abana bari baroherejwe muri icyo kigo barishimira inyigisho zihabwa abana babo kandi baravuga ko zizabafasha kugaruka ku murongo.
Mukarutabana Jeanne afiye umuhungu wari waranze ishuri maze ajya mu biyobyabwenge atangira kugira urugomo rutandukanye. Yagize ati “kubera umwaka amaze yigishwa ndetse atabona ibiyobyabwenge ndahamya kandi mfite icyizere ko azasubira ku murongo kubera inyigisho akuye i Wawa”.
Uyu mubyeyi avuga ko ubu umwana we yemeye gusubira mu ishuri agakomereza aho yayacikishirije.
Twizeyimana Landry wari warataye ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye nawe amaze umwaka mu kirwa cya i Wawa aho yize umwuga wo kudoda, aravuga ko akuye i wawa intego yo gukomeza amashuri.
Ati “namaze kumenya ibyiza byo kwiga, ubu niyemeje gusubira mu ishuri nkiga ndetse nkabasha gukoresha neza umwuga nize w’ubudozi kugirango utazamfira ubusa”.
Abasore barangije i Wawa ngo bagiye gufashwa gushyira mu bikorwa imyuga bize nk’uko bivugwa na Gasana John ashinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Bugesera.
“Aba bana bagiye gufashwa gusubizwa mu buzima busanzwe, tubaha ibikoresho bijyanye n’umwuga bize maze bakabafasha kujya iwabo babasha kubyaza umusaruro ibyo bize”.
Gasana avuga ko iyo basanze hari abize ibintu bimwe babasha kubashyira mu mashyirahamwe bityo kubafasha no kubakurikirana bikoroha.
Mu karere ka Bugesera, uyu mwaka abasore 27 nibo barangije amasomo i Wawa , ndetse n’abandi 16 boherejweyo biganjemo inzererezi , abanywaga ibiyobyabwenge bagateza n’urugomo nabo bazamarayo igihe cy’umwaka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|