Amajyepfo: Nyuma ya one laptop per child abarimu barifuza na one laptop per teacher

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru barifuza ko nyuma ya gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri, hakenewe na gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.

Iki cyifuzo bakigaragaje mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), kuwa Kane tariki 21/3/2013. Nyuma yo kugaragaza akamara iyo gahunda yagiriye abana, bamwe bavuze ko na mwarimu akwiye kwitabwaho.

Umwe ati: “Gahunda ya one laptop per child yo kwigisha ikoranabuhanga (ICT) abana bo mu mashuri abanza ifite akamaro. Hazabeho na one laptop per teacher, abarimu boroherezwe kubona za mudasobwa, kuko na bo bakeneye kwimenyereza ikoranabuhanga, cyane ko rishobora no kubafasha ku bijyanye n’ibyo bigisha mu mashuri”.

Joseph Museruka, umuyobozi wa Koperative umwarimu Sacco, yavuze ko uburyo bwafasha abarimu kubona mudasobwa bifuza ari uko bakwishyira hamwe hanyuma bakaka inguzanyo.

Ati: “Kwishyira hamwe byatuma mubasha kubona mudasobwa ku buryo butabahenze, ikindi kandi byabafasha kubona inguzanyo muri koperative Umwarimu Sacco. Twiteguye kandi kuzabibafashamo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka