Abarangije mu mashuri yisumbuye barasabwa kujya bagira umwanya bagasubirayo

Ubuyobozi bwa seminari nto ya Kabgayi iherereye mu karere ka Muhanga busanga ari ingenzi ko abarangiza mu mashuri runaka bajya bagira igihe cyo gusubirayo ngo barebe aho bize uko hifashe ndetse banatange urugero ku bahasigaye.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’iyi seminari Padiri Theotime Gatete ubwo yakiraga bamwe mu banyeshuri banyuze muri iyi seminari mu myaka yashize bakagaruka gusura aho barerewe ndetse bakagira n’ubufasha baha abahasigaye.

Padiri Theotime Gatete uyobora seminari nto ya Kabgayi.
Padiri Theotime Gatete uyobora seminari nto ya Kabgayi.

Abagarutse kureba aho iyi seminari igeze ni abayirangijemo mu mwaka w’amashuri w’1987-1988 banageneye inka abana b’abanyeshuri bari kwiga muri iki kigo kitegura kwizihiza yubire y’imyaka 100 imaze ishinzwe.

Padiri Gatete asanga iyo abanyuze mu kigi nk’iki bagarutse, barabaye abantu bakomeye cyangwa bifashije biha urugero rwiza abana baza basanga kuko nabo bahita bifuza kugera aho bakuru babo baciye ku ntebe imwe y’ishuri bageze.

Bamwe mu barerewe mu iseminari nto y'i Kabgayi mu mwaka w'i 1987-1988.
Bamwe mu barerewe mu iseminari nto y’i Kabgayi mu mwaka w’i 1987-1988.

Emmanuel Kamere kimwe na bagenzi be, agaragaza ko iyi seminari ari ishingiro ry’aho bageze magingo aya kuko ariyo yabahaye uburere n’ubumenyi bubayobora mu byo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse binabateza imbere.

Kuri bo ngo inka batanze no kugaruka kuri iri shuri ni inyiturano nto babashije guha ikigo cyabareze ndetse bakaba bifuje no gutanga urugero rwiza ku bari muri iki kigo bakiri ku ntebe y’ishuri bakaba bafite byinshi bakeneye kumenya ngo ejo habo hazabe heza.

Inka bageneye abana ngo izabafasha mu mibereho myiza.
Inka bageneye abana ngo izabafasha mu mibereho myiza.

Seminari nto y’i Kabgayi yizemo abanyeshuri basaga 5154 muri bo 338 nibo babashije gukomeza inzira yo kuba abihayimana. Yashinzwe ku wa 4 ukwakira 1913 ku gitekerezo cya Musenyeri Yohani Yozefu Hirth wari igisonga cya papa mu buyobozi bwa Vikariyari ya Vigitoriya-Nyanza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ni byiza gushimira ndetse no gutera inkunga abatera ikirenge mu cyacu.ibi bitumye nongera kuzirikana inzira zoze nanyuzemo no gushimira abamfashije bose mu myigire yanjye. Imana ibahe umugisha.

Epiphanie M yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Byaranditswe mu bitabo bitagatifu (Bible, Coran, etc) ndetse bikwiye no kwiyandika mu mutimanama wa buri wese ko abazirikana inzira banyuzemo, bagashima ibyiza bahahuriye kandi bakagira uruhare mu kuzuza ibituzuye bahasize ari bo bazagira ihirwe ryinshi ryo kongererwa n’ibyo bafite kuko bafite ubuhanga n’ubushishozi bwo guhuza ibyahise, ibiriho n’ibizaza!!!Allah Uwiteka ntabwo ajya yemera ko ukuboko k’umunyampuhwe kurambuye gutanga, cyane cyane iyo kwitura uwakugabiye kwagaruka imbokoboko.

umuhanuzi yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ibi bintu biranshimishije, bikubiyemo ugusaranganya uburere bwiza hagati y’abato n’abakuru ndetse n’ubushobozi hagati y’abafite intege n’abanyantege nke. Buriya abantu benshi b’abaherwe mu Rwanda birunze mu Mujyi wa Kigali kandi bose bakaba bafite aho bakomotse mu byaro iyo za Buzinganjwiri ariko bagasubirayo gusa iyo hari umukene mwene wabo bagiye gushyingura yarishwe n’ubutindi. Abana bo mu cyaro burya baba bazi ko aha n’aha iwabo hari umuherwe uyu n’uyu uhavuka ariko ntibigere bamuca iryera na rimwe kandi nyamara kumanuka akabegera akabaganiriza yicishije bugufi nabo bibubakira imbaraga n’icyizere ko burya nabo iwabo hava ibyiza bakwiye kwigiraho. Njya nifuza ko nk’uko burya Leta itanga imyanya igerageza gusaranganya uduce tw’igihugu twose, yanashyiraho umunsi wo gusaba abanyamujyi bose kumanuka bakagera iwabo mu byaro cyangwa se aho bibonamo nk’iwabo (ku batavuka mu Rwanda), nibura bakirirwayo, bagataha Kigali bwije. Uwo munsi uwo police ifatiye mu Mujyi ikamwandikira amende nk’ayandikirwa uwitemberera mu masaha y’umuganda!!!!

Ndabikunze yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ni ukuri gushima uwo ukesha inkingi wubakiyeho ubuzima ni iby’agaciro cyane!Ntitukabe ba "nyamwangiyobyavuye", "ingayi", "indashima", n’ibindi bibi nk’ibyo. Gusa rimwe hari ibiturangaza dukeka ko ari byo bidufitiye akamaro tukibagorwa isoko y’ako kamaro, ku mugani wa Kizito Mihigo ugasanga twivomera iriba ariko tutitaye ku isoko amazi yaryo aturukamo!!!! Ubu najye ngiye gushaka abo twiganye bakibaho tugire icyo twibwira.

Lopez yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Hariho ibintu umuntu aba atiyumvisha neza iyo akiri umwana akazabyumva amaze gukura kubera umumaro bimugiriye!Nta mwana utababazwa n’akanyafu cyangwa se igitsure cy’ababyeyi n’abarezi be iyo akiri muto! Ariko iyo amaze gukura nawe akagira inshingano zo kurera nibwo arushaho kumva akamaro k’uburyo yarezwe akanarushaho kubaha abamureze, bikababaza iyo atakibasha kubabona ngo abashimire! Uzi agahinda nterwa no kuba umwarimu wanyakiriye mu mwaka wa mbere atakiriho ngo nibura mushake mubwire gusa ngo "warakoze". Kandi ibi iyo tubikoze tuba dufashije igihugu cyane kumvikanisha abato n’abakuru, bityo umurimo w’uburezi ukarushaho koroha! Uru rugero dukwiye kurwigiraho.

Ngoma yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza. Mfite imyaka 35 ariko najye mpora nifuza gusubira aho nize amashuri abanza nkiyibutsa byinshi nkanagira icyo marira barumuna na basaza banjye bahiga! Iyi gahunda yitwa "Garuka ushime", iri muri gahunda zafasha cyane guteza imbere igihugu kimwe na "girinka" ndetse no "kuremera".

Alice yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza!Uyu ni umuco mwiza nubusanzwe uranga umwana warezwe neza kuko iyo akuze abera urugero rwiza barumuna be kandi agafasha ababyeyi kubarera.Birashimishije rwose!

Le Petit yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka